Ezayi 18:1-7 BYSB2001 - Bible AI

1Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y'imigezi ya Etiyopiya,

2cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by'inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z'impayamaguru, musange ishyanga ry'abantu barebare b'umubiriurembekereye, ryahoze riteraubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi.”

3Yemwe baturagebo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva.

4Kuko Uwiteka yambwiye ati “Nzigumiramu buturobwanjye nitegereze mere nk'izuba ritera ibishashi, nk'igicu cy'ikime cyo mu gihe cy'ubushyuhe bwo mu isarura.”

5Nuko isarura ritarageraururaboruhunguye, inzabibu ari intenge, amashami magufi azayatemesha impabuzo, n'amashami agabye azayatema ayakureho.

6Bazasigara ari ibirundo, basigiwe inkongoro zo ku misozi miremire n'inyamaswa zo mu isi. Inkongoro zizabarya mu cyi n'inyamaswa zo mu isi zose zizabarya mu itumba.

7Icyo gihe bazazanira Uwiteka Nyiringabo abantu barebare b'umubiriurembekereye ho indabukirano, ari bo bantu bahoze bateraubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi, babazane ahantu h'izina ry'Uwiteka Nyiringabo, ari wo musoziwa Siyoni.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>