Ezayi 20:1-6 BYSB2001 - Bible AI

1Umwaka Taritani yatereyemo Ashidodi agabwe na Sarigoniumwami wa Ashuri, akaharwanya akahahindūra,

2icyo gihe ni bwo Uwiteka yavugiyemuri Yesaya mwene Amosi aramubwira ati “Gendaukenyurureikiguniraukenyeye mu nda,ukweture inkweto mu birenge byawe.”Abigenza atyo, agenda yambayeubusaadakwese inkweto.

3Maze Uwiteka aravuga ati “Nk'ukoumugaragu wanjye Yesaya amaze imyaka itatu yambayeubusa, adakwese inkweto, akabera Egiputa na Etiyopiya ikimenyetso n'igitangaza,

4ni koumwami wa Ashuri azajyana imbohe z'Abanyegiputa n'ibicibwa bya Etiyopiya, abato n'abakuru. Bazagenda bambayeubusa, badakwese inkweto n'amatako yabo nta cyo yambaye, kugirango bikoze Egiputa isoni.

5Kandi baziheba bakorwe n'isoni babiterwa na Etiyopiya biringiraga, na Egiputa biratanaga.

6Uwo munsi abaturagebo muri iki gihugu gihereranye n'inyanja bazavuga bati ‘Dore ibyo twiringiraga uko bibaye, tukiringira ko bizadutabara tugakiraumwami wa Ashuri, noneho tuzikiza dute?’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>