1Ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo.
Nonehoumezeute, ko wuriyeinzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y'amazu?
2Yewe wa murwa wuzuyeurusakun'imivurungano we, wa muduguduwishima we!
Abantu bawe bapfuye ko batishwe n'inkota, ntibagwe mu ntambara!
3Abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n'abantu bawe aho babasanze bahungiye kure, bababohera hamwe.
4Ni cyo cyatumye mvuga nti “Nimurebehirya mwindeba ngiye kuriracyane, mwe kwirushyango muramaraumubabaro mfitiyeumukobwa w'ubwoko bwanjyeunyazwe,
5kuko ariumunsi wo kwiheba no kunyukanyukwa n'ubwishobere, biturutse ku Uwiteka Umwami Nyiringabo mu kibaya cyo kwerekerwamo, hariho guhombagura inkike z'amabuye n'imiborogo igera ku misozi miremire.”
6Abanyelamu bambaye ibirimba, bazanye n'ingabo ziri mu magare n'izigendera ku mafarashi, kandi ab'i Kiri basohoye ingabo.
7Nuko ibibaya byawe byiza cyane byuzuraamagare, n'abagendera ku mafarashi bateze ingamba ku irembo.
8Atwikururai Buyuda, nawe uwo munsi wikuburiraku ntwaro zo mu nzu y'ishyamba.
9Mubonye ibyuho byo mu murwa wa Dawidi ko ari byinshi, mukoranyiriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo,
10mubaraamazu yo muri Yerusalemu, amazu muyasenyera kugirango mukomeze inkike.
11Amazi yo mu kidendezi cya kera muyafukurirairiba hagati y'inkike zombi, ariko ntimwazirikanauwariwarakoze ibyo, kandi ntimwita kuuwabiremye kera cyane.
12Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo yahamagariye abantu kurirano kuboroga, no kogosha inkomborera no kwambara ibigunira,
13aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubagainka n'intama no kurya inyama no kunywavino bati “Reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.”
14Maze Uwiteka Nyiringabo yihishuriraamatwi yanjye arambwira ati “Niukuriuku gukiranirwa ntimuzakōzwa ngo kubaveho, kugezaaho muzapfira.”Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze.
15Uwiteka Umwami Nyiringabo aravuga ati “Gendausange uwo munyabintu Shebuna, ari we munyanzuumubazeuti
16‘Urakora iki hano? Kandi uri kumwe na ndeutumawicukuriraimva hano, ko wicukuriraimva ahantu ho hejuru, ukībarizaubuturomu rutare?
17Dore Uwiteka azakujugunyisha imbaraga, nk'umunyamaboko, ni koko azakujigitira,
18akuzingazinge akujugunye nk'umupiramu gihugu kigari. Aho ni houzagwa kandi ni ho amagare yawe y'icyubahiro azaba, wa rukozasoni rw'inzu ya shobuja we.
19Nzakunyagaubutware bwawe, kandi nzakumanura ngukuremu bukurubwawe.’
20“Uwo munsi nzahamagaraumugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya,
21mwambikeumwambaro wawe mukenyezeumushumi wawe ngo akomere, mugabireubutware bwawe kandi azaba se w'abaturageb'i Yerusalemu n'ab'inzu ya Yuda.
22Urufunguzo rw'inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugurwe, ni weuzakingura ntihagireukinga kandi ni weuzakinga ntihagireukingura.
23Nzamushimangira nk'umusumariahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y'icyubahiro.
24“Maze bazamujishaho icyubahiro cy'inzu ya se cyose,urubyaro rwe na bene wabo ndetse n'ibintu bitoya byose,uhereye ku bikombeukageza ku bicuma byose.”
25Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Ariko uwo munsi uwo musumariwashimangiwe ahantu hakomeye,uzakuka kandiuzatemwa ugwe,umutwaro wariujishwehouzacibwa”, kuko Uwiteka abivuze.