1Ibihanurirwa i Tiro.
Mwa nkuge z'i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy'i Kitimu. 11.21-22; Luka 10.13-14
2Mwa baturagebo ku nkengero mwe, batungishwaga n'abacuruzib'i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke.
3Imbuto za Shihori n'ibisarurwa bya Nili byanyuragamu mazi menshi, ni byo byababeraga indamu. Aho ni ho hari igurirory'amahanga.
4Yewe Sidoni, korwa n'isoni kuko inyanja ivuze, igihome cyo ku nyanja kiravuze kiti “Sindaramukwa kandi sindabyara, nta n'ubwo ndonsa abahungu kandi sindarera abakobwa.”
5Inkuru y'i Tiro niyamamara muri Egiputa, bazababara cyane.
6Nimwambuke mujye i Tarushishi mwa baturagebo mu nkuka mwe, muboroge.
7Mbese uyu muduguduni wa wundi wanyu wajyaga wishima, wahozeho kera cyane, bene wo bajyaga bakunda kujya kure guturayo?
8Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ariumuduguduwambika amakamba, abacuruzibaho bari ibikomangoma, n'abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi?
9Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguzeubwibone bw'icyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose.
10Wa mukobwa w'i Tarushishi we, nyura mu gihugu cyawe nka Nili kuko nta mushumiukikuziritse.
11Yarambuyeukubokokwe hejuru y'inyanja anyeganyeza ibihugu by'abami, Uwiteka ategeka iby'i Kanāni ngo barimbure ibihome byaho.
12Aravuga ati “Wa mwari w'i Sidoni w'impabe we, ntuzongera kwishima. Hagurukawambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.”
13Murebeigihugu cy'Abakaludaya, ubwo bwoko bwarashize. Abashuri bahahinduye ah'inyamaswa zo mu butayu, bubatse iminara yabo, basenya amazu y'ibwami, bahahindura itongo.
14Mwa nkuge z'i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko igihome cyanyu kirimbutse.
15Maze uwo munsi i Tiro hazibagirana imyaka mirongo irindwi, ihwanye nk'iminsiumwami yamara ku ngoma. Iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nk'ibyo mu ndirimbo ya maraya.
16Wa maraya wahararutswewe, enda inangaugendagende mu mudugudu,ucurange neza,uririmbe indirimbo nyinshi kugirango wibukwe.
17Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubiraku bucuruzibwaho hasambane n'ibihugu by'abami bo mu isi bose.
18Ubutunzi n'ubucuruzibwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwaukwabyo, kukoubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y'Uwiteka kugirango barye bahage, babone n'imyambaro ikomeye.