Ezayi 27:1-13 BYSB2001 - Bible AI

1Uwo munsi Uwiteka azahana Lewiyatani ya nzoka yihuta, na Lewiyatani ya nzoka yihotagura, abihanishe inkota ye nini ikomeye ifiteubugi, kandi azica ikiyoka cyo mu nyanja.

2Uwo munsibazavuga bati “Nimuririmbireuruzabibu rwa vino.”

3Jyewe Uwiteka ni jyeururinda, nzajya ndwuhiraibihe byose, nzarurinda ku manywa na nijoro ngo hatagiraurwangiza.

4Nta burakari mfite, ariko imifatangwe n'amahwa naho byaza, nabirwanya nkabitwikira hamwe.

5Naho bitaba bityo, ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kūzura nanjye, ndetse niyuzurenanjye.

6Iminsi izaza Yakobo azashinga imizi, Isirayeli azapfundika arabyeururabyo, kandi bazakwiza isi yose imbuto.

7Mbese yabakubisenk'uko yakubiseababakubitaga, cyangwa bishwe nk'uko ababicaga bishwe?

8Ubwo wabirukanaga wabahannye bitarenzaurugero, mu munsi w'umuyagauturukaiburasirazuba yabimirijeumuyagaw'ishuheri.

9Ibyo ni byo bizatuma gukiranirwa kwa Yakobo kuzatwikīrwa, kandi iyo ni yo mbuto yose yo kumukurahoicyaha, ubwo amabuye y'igicaniro yose azayahindura ibishonyi bihondagurwa, bituma Ashera n'ibishushanyo by'izuba bisengwa bitazongera kubyuka.

10Umuduguduugoswe n'inkikeubayeumusakan'amatongo yatawe ameze nk'ubutayu, aho inyana zizarishiriza zikaharyama zikarya amashami yaho.

11Amashami yaho niyuma azahwanyurwa, abagore bazaza bayatwike kuko ariubwoko butaziubwenge. Ni cyo gituma Iyabaremye itazabababarira, kandi Iyababumbyeitazabagirira imbabazi.

12Uwo munsi Uwiteka azakubitaimbuto ze ngo ziragarike,uhereye ku Ruziukageza ku kagezi ka Egiputa. Nuko muzatoragurwa umwe umwe, mwa Bisirayeli mwe.

13Uwo munsi ikondera rinini rizavuga, abari bagiye kurimbukiramu gihugu cya Ashuri n'abaciriwe mu gihugu cya Egiputa, bazaza basengere Uwiteka ku musoziwera i Yerusalemu.