Ezayi 28:1-29 BYSB2001 - Bible AI

1Ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n'ururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w'ikibaya kirumbuka cy'abagushwana vino, na rwo ruboneishyano.

2Dore Uwiteka afiteumunyamaboko w'intwari, ni weuzabakubitahasi cyane nk'amahindu y'urubura, nk'amashahi arimbura n'amazi menshi y'umwuzurearenga inkombe.

3Maze ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizakandagirwa.

4Kandiururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye rwo mu mutwe w'ikibaya kirumbuka, na rwo ruzamera nk'imbuto y'umutiniinetse mbere icyi kitarasohora. Uyibonye arayisoroma, yabona igeze mu ntoki ze akayiyongobeza rwose.

5Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ry'icyubahiro n'umurimbo,

6n'uwicara ku ntebe agaca imanza azamuberaumwuka uca imanza zitabera, kandi abantu be azababera imbaraga banesheurugamba rugezemu marembo.

7Ariko n'Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n'umuhanuzi baradandabiranywa n'igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n'igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa.

8Ameza yose yuzuyehoibirutsi n'imyanda, nta heza na hato.

9Azigisha ndeubwenge? Kandi uwo azamenyeshaubutumwa ni nde? Ni abavuye ku ibere bacutse?

10Kuko ibye ariugutozaitegeko rikurikirwa n'irindi, itegeko ku itegeko,umurongo ku murongo, n'umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya.

11Ahubwo azavuganira n'ubu bwoko mu kanwa k'abanyamahanga b'urundi rurimi,

12ubwo bwoko ni bwo yabwiye ati “Uku ni ko kuruhukamurekeurushyearuhuke, aho ni ho buruhukiro.”Ariko banga kumva.

13Ni cyo gituma kuri bo ijambo ry'Uwiteka rizaba itegeko ku itegeko,umurongo ku murongo, n'umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya, bagende bagwe ngazi bavunike, bategwe bafatwe.

14Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bakobanyi mwe, bategeka ubu bwoko buri i Yerusalemu.

15Mugirango “Twasezeranye isezerano n'urupfu”, kandi ngo “Twuzuyen'ikuzimu. Ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, ntibizatugeraho kuko twiboneyeubuhungiro mu binyoma tukabatwihishe mu buryarya.”

16Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry'urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfurukary'igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandiuwizera ntazahutiraho.

17Kandi imanza zitabera ni zo nzagiraumugoziugera, no gukiranuka nzakugiratimazi.”
Amahindu azatsemba ibinyoma muhungiramo, kandi amazi azasendera mu bwihisho.

18Maze isezerano mwasezeranye n'urupfu rizapfa, kandiubumwe mufitanye n'ikuzimuntibuzahama, ahubwo ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, buzabakandagirira hasi.

19Uko bizajya binyuramobizabafata, kuko bizajya binyuramouko bukeyeku manywa na nijoro, kandi kumenyaubutumwa kuzabaguteraubwoba gusa.

20Erega,urutarani rugufiumuntu atarambirizaho, kandi ikirago ni intambure kitakwiraumuntu!

21Uwiteka azahagurukank'uko yahagurutse ku musoziPerasimu, azarakara nk'uko yarakariye mu kibaya cy'i Gibeyoni ngo akoreumurimowe, ari wo murimowe w'inzaduka, uwo murimowe w'inzaduka azawusohoza.

22Nuko mwe kugumya gukobana, kugirango ingoyi zanyu zitarushaho gukanaga, kuko numvise yuko ibyo Umwami Uwiteka Nyiringabo yagambiriye ariukumaraho isi yose.

23Nimutegeamatwi munyumve, nimwumvirize mwumve amagambo yanjye.

24Urimira kuzabiba, ahora arima iteka, ahora acoca amasinde iteka?

25Iyo amaze kuyasanza ntaherako akamishauburo, akabiba kumino, akabiba ingano mu mirongo, na sayiri akayibiba ahayikwiriye, akabiba na kusemati ku mbibi zaho?

26Kuko Imana ye imwerekēra ikamwigisha neza.

27Uburo ntibuhuzwa imihuzo y'ubugi, na kuminontihonyozwauruzigarw'igare, ahubwouburobuhuzwa inkoni, na kuminoihuzwa inshyimbo.

28Ingano z'umutsimaumuntu ntiyahora azihura gusa ahubwo arazihera, kandi nubwouruzigarw'igare rye n'inzara z'amafarashi ye bizihonyora, ntazisya ngo azinoze.

29N'ibyo na byo biturukaku Uwiteka Nyiringabo,umujyanamautangaza agasumbyaabantu boseubwenge.