1Yewe Ariyeli, AriyeliumuduguduDawidi yagizeurugerero,umwaka nimuwukurikizeuwundi, nimugireibirori bihererekanye,
2ariko nzaherako ngirire Ariyeli nabi, maze hazabe kurirano kuboroga, nyamara Ariyeli hazambera Ariyeli.
3Nzakugerereza impande zose nkugoteshe ibihome, nkurundeho ibyo kugusenyera.
4Nukouzacishwa bugufiuzavugiramu butaka, amagambo yawe azaba aturukahasi mu mukungugu, ijwi ryawe rizamera nk'iry'umushitsi, riturukemu butakaryongorerere mu mukungugu.
5Ariko ingabo z'ababisha bawe zizaba zimeze nk'umukungugu, n'ingabo z'abanyamwaga zizamera nk'umuramautumuka. Ni koko, ni ko bizaba muri ako kanya.
6Uwiteka Nyiringabo azamutezaguhinda kw'inkuba n'umushyitsi w'isi n'umuririukomeye, na serwakira n'inkubi y'umuyaga, n'ikirimi cy'umuriroukongora.
7Ingabo z'amahanga yose zirwanye Ariyeli, abamurwaniriza bose hamwe n'igihome cye bakamurushya, bizaba nk'inzozi cyangwa kwerekwa kwa nijoro.
8Nuko bizamera nk'ushonje arota arya akaramuka afite inzara, cyangwa nk'ufiteinyota uko arota anywa akaramuka arembye, agifite inyota. Uko ni ko ingabo z'amahanga yose zirwanyaumusoziwa Siyoni zizamera.
9Nimube muretse mutangare, muhumirize amaso mube impumyi. Basinze batanyoye, baradandabirana batanyoye igisindisha
10kuko Uwiteka abasutsehoumwuka w'ibitotsi byinshi, agahuma amaso yanyu, ari yo bahanuzi, agatwikira n'imitwe yanyu, ari yo aberekwa.
11Kwerekwa kose kwabahindukiyenk'amagambo yo mu gitabo gifatanishijwe ikimenyetso, iyo bagihayeumuntu wigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubizaati “Simbasha kugisoma kuko gifatanishijwe ikimenyetso”,
12maze bakagihautigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubizaati “Reka da! Sinigishijwe.”
13Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n'iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubahabanyubahaakaba ari itegeko ry'abantu bigishijwe,
14nuko rero ngiye gukoraumurimoutangaza muri ubu bwoko. Niumurimoutangaje rwose kandi niurujijo:ubwenge bw'abanyabwenge babo buzarimbuka, n'ubuhanga bw'abahanga babo buzahishwa.”
15Bazabona ishyano abashakira ikuzimuaho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati “Ni ndeutureba?”Kandi bati “Utuzi ni nde?”
16Ariko mufudikaibintu rwose. Mbeseumubumbyimwamuhwanya n'ibumba bigatuma ikibindi cyihakanauwakibumbyeko atari we wakibumbye? Cyangwa se icyaremwe cyakwihakanauwakiremye ko ataziubwenge?
17Hasigaye akanya gato i Lebanoni hakabaumurimawera cyane, kandiumurimawera cyane bazawita ishyamba.
18Uwo munsi igipfamatwi kizumva amagambo yo mu gitabo, n'impumyi zizahumukazikireubuhumyi n'umwijima.
19Kandi abagwaneza na bo bazagwizaumunezero wo kunezererwa mu Uwiteka, n'abakene bo mu bantu bazishimira Uwera wa Isirayeli.
20Kukoumunyamwaga ahindutseubusa, n'umukobanyi ashizeho, n'abashaka ibyo gukiranirwa bose bararimbutse.
21Ni bo bacumuzaumuntu mu ijambo, kandi ūburanira mu muharuro bamutegaumutego,umukiranutsi bakamuyobesha ikitagiraumumaro.
22Ni cyo gituma Uwiteka wacunguye Aburahamu avugirainzu ya Yakobo ati “Noneho Yakobo ntazakorwa n'isoni, kandi mu maso he ntihazasuherwa.
23Kandi we n'abana be nibabona ibyo nkorera muri bo bazeza izina ryanjye. Ni koko bazeza Uwera wa Yakobo kandi bazatinya Imana ya Isirayeli,
24n'abayoba mu mitima na bo bazahinduka abajijutse, n'abinuba bazemera kubwirizwa.”