1Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab'i Yerusalemu n'Abayuda icyari kibatunze n'icyo bari bishingikirijeho,umutsima wose n'amazi yose byabatungaga,
2n'umunyamaboko wese n'intwari yose n'umucamanza, n'umuhanuzi n'umupfumu n'umukuru,
3n'umutware w'ingabo mirongo itanu n'umunyacyubahiro, n'umujyanama n'umunyabukorikori w'umuhanga n'umupfumuujijutse.
4Nzabaha abana ho abatware, abana bato ni bo bazabategeka.
5Abantu bazarenganywa,umuntu wese azarenganya mugenzi we, undi azarenganyaumuturanyi we,umwana azasuzuguraabakuru,umutindi azasuzuguraabanyacyubahiro.
6Icyo giheumuntu azafata mwene se wo mu rugo rwa se amubwire ati “Ubwo ari woweufiteimyambaro abe ari wowe ubaumutware, n'iri tongo abe ari woweuritegeka.”
7Uwo munsi azahakana avuge cyane ati “Simbasha kubaberaumukizakuko nta byokurya mfite mu rugo rwanjye, nta n'imyambaro, ndanze ko mungiraumutware w'abantu.”
8I Yerusalemu hararimbutse n'i Buyudaharaguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro.
9Ishusho yo mu maso habo ni yo muhamya wo kubashinja, berura ibyaha byabo nk'ab'i Sodomu, ntibabihisha. Ubugingo bwabo buzabona ishyano, kuko bihamagariye ibyago.
10Muvugeko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwan'imirimo y'amaboko yabo.
11Arikoumunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by'ibyo yakoze.
12Ubwoko bwanjye burarenganywa n'abana kandi burategekwa n'abagore. Nyamuna bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya bakarimbura inziraunyuramo.
13Uwiteka ahagurukijwe no kuburanaagacira amahanga imanza.
14Uwiteka azacira imanza abakuru b'ubwoko bwe n'abatware babwo. “Kuko ari mwebwe mwariyeuruzabibu mukarumaraho, iminyago y'abakene iri mu ngo zanyu.
15Ni iki gituma mumenaguraubwoko bwanjye mugahera abakene?”Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo abaza.
16Kandi Uwiteka aravuga ati “Abakobwa b'i Siyoni bafiteubwibone kandi bagenda bashinze amajosi, barebana amaso y'ubuhehesi, bagenda bakimbagira bacinya inzogera.
17Ni cyo kizatuma Uwiteka ateza abakobwa b'i Siyoni ibikoko mu bitwariro, agatwikururaibiteye isoni byabo.”
18Uwo munsi Uwiteka azabamburaubutegabarimbana n'ibikubwe n'ibirezi,
19n'imitako n'ibitare n'imishunzi,
20n'imitamirizo n'imikufi yo ku maguru, n'imyeko n'imikondo y'amadahano n'impigi,
21n'impeta n'izindi mpeta zo ku mazuru,
22n'imyambaro y'amabara myiza n'imyitero, n'ibishura n'amasaho y'umurimbo,
23n'indorerwamo n'igitare cyiza, n'ibitambaro byo mu mitwe n'imyenda bitwikiriye.
24Maze mu cyimbo cy'ibihumuraneza hazabaumunuko, mu cyimbo cy'umweko hazabaumugozi, ahabagaumusatsiutsibye hazabauruhara. Mu cyimbo cyo kwambara ikoti ryiza bazakenyera ibigunira, ahariubwiza hazaba inkovu.
25Ingabo zawe zizicwa n'inkota, intwari zawe zizagwa mu ntambara.
26Amarembo y'i Siyoni azarira aboroge, hazicara ku butakahasigayeubusa.