Ezayi 30:1-33 BYSB2001 - Bible AI

1“Abana b'abagome bazabona ishyano”, ni ko Uwiteka avuga, “Bagisha abandi inama batari jye bakifatanya n'abandi baretse Umwuka wanjye, kugirango bongere icyaha ku kindi.

2Abahagurukirakujya muri Egiputa batangishije inama kugirango bisunge imbaraga za Farawo, bakiringira igicucu cya Egiputa.

3Nuko izo mbaraga za Farawo zizabakoza isoni, no kwiringira igicucu cya Egiputa kuzababera ikimwaro,

4kuko abatware babo bari i Sowani, n'intumwa zabo zikaba zigeze i Hanesi.

5Bose bazakorwa n'isoni kuko bazasanga ari abantu batabasha kubagiriraumumarontibabarengere, kandi nta kamaro, ahubwo ari abo kubakoza isoni no kubatukisha.”

6Ibihanurirwa inyamaswa z'ikusi.
Banyura mu gihugu cy'amakuba n'uburibwe, aho intare y'ingore n'iy'ingabo zituruka, hakaba incira n'inzoka zigurukaz'ubumarabutwika, bahekeshejeubutunzi bwabo ku migongo y'indogobe nto, bashyize n'ibintu byabo ku mapfupfu y'ingamiya, babishyira abantu batazabagiriraumumaro,

7kuko imifashirize ya Egiputa ari nta kavuro, kandi nta cyo hamara, ni cyo gituma mpita izina Rahabu wicaye gusa.

8Nuko gendaubyandikire ku gisate imbere yabo,ubyandike no mu gitabo, bibe iby'igihe kizaza kugezaiteka ryose.

9Kuko ariubwoko bugoma, abana babeshya, abana badakunda kumva amategeko y'Uwiteka,

10babwira bamenya bati “Ntimukarebe”, bakabwira n'abahanuzi bati “Ntimukaduhanurireiby'ukuri, ahubwo mujye mutubwiriza ibyoroheje muhanure ibinyoma,

11muve mu nzira muteshuke, mutumeUwera wa Isirayeli atuvamorwose.”

12Nuko Uwera wa Isirayeli aravuze ngo “Kuko muhinyuye iri jambo, mukiringira agahato n'ubugoryi mukabaari byo mwishingikirizaho,

13ni cyo gituma uku gikiranirwa kuzababera nk'inkike ihubanye igiye kugwa, nk'ahabogamye ho ku nkike ndende, kugwa kwayo kuzatunguranakutajuyaje.

14Kandi azakimena nk'uko inkono y'umubumbyiimeneka, yayimena atayibabarira, mu njyo zayo zose ntihasigare n'uruganzo rwayoraumuriromu ziko cyangwa rwadahishwa amazi mu iriba.”

15Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati “Nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze.

16Ahubwo muravuga muti ‘Oya, kuko tuziruka ku mafarashi’. Ni koko ariko muzabamuhunze kandi muti ‘Tuzagendera ku y'imbaraga’. Ni koko n'abazabakurikira na bo bazaba abanyambaraga.

17Abantu igihumbi bazirukanwa n'umuntu umweubakangisha, abantu batanu nibabakangisha muzahunga, kugezaubwo muzasigara mumezenk'igiti kirekire gishinze mu mpinga y'umusozi, cyangwa ibendera rishinze ku gasozi.”

18Igituma Uwiteka yihangana niukugirango abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose.

19Kuko abantu bazatura i Siyoni h'i Yerusalemu ntuzongera kurira, ntazabura kukugirira neza numutakira, nakumva azagusubiza.

20Kandi nubwo Uwiteka akugaburiraibyokurya by'amakuba n'amazi y'agahimano, abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha,

21kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti “Iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.”

22Kandi muzahumanya ifeza itewe ku bishushanyo byawe bibajwe, n'izahabu zitewe ku bishushanyo byawe biyagijwe. Uzabijugunya rwose nk'ikintu gihumanyeukibwire uti “Hoshi, vaho.”

23Imbutouzabiba mu butakaazazivubiraimvura, kandi imyaka y'umwero w'ubutakaizarumbuka ibe myinshi. Icyo gihe imikumbi yawe izarisha mu byanya bigari.

24Inka n'indogobe nto bihinga bizarya ibyokurya birimoumunyu, bigosojwe intara n'inkōko.

25Ku munsi w'icyorezo ubwo iminara izariduka, ku kirunga cyose no ku musoziwose muremure hazaturukaimigezi n'amasōko y'amazi.

26Umwezi w'ukweziuzamera nk'umucyo w'izuba, kandiumucyo w'izubauzongerwa karindwiuhwane n'umucyo w'iminsi irindwi, ubwo Uwiteka azapfuka ibisebe by'abantu be akavura n'inguma zabo.

27Dore izina ry'Uwiteka riraza riturukakure, rigurumanauburakari bwe, ricumbaumwotsi mwinshi, iminwa ye yuzuyeuburakari n'ururimirwe rumezenk'umuriroukongora.

28Umwuka weumezenk'umugeziwuzuyeukagera mu ijosi,uzagosoza amahanga intara imaraho kandi icyuma n'umukobabiyobya bizaba mu nzasaya z'amahanga.

29Nuko muzaririmba indirimbo nk'iyo baririmba nijoro ku munsi mukuruwera, muzagira n'umunezero wo mu mutimank'uw'umuntuufiteumwironge, ajya ku musoziw'Uwiteka gusanga Igitare cya Isirayeli.

30Uwiteka azumvikanisha ijwi rye ry'icyubahiro, kandi kumanuka k'ukubokokwe azakwerekanishauburakari bwe n'umujinya we, n'ikirimi cy'umuriroukongora n'inkubi y'umuyagan'urubura.

31Abashuri bazakurwaumutiman'ijwi ry'Uwiteka, azabakubitainkoni ye.

32Kandi uko bazajya babakubitainkoni zitegetswe, izo bazaba bategetswe n'Uwiteka, hazajya habaho ishako n'inanga, kandi azabarwanya intambara akoreraukuboko.

33Tofeti hiteguweuhereye kera, hiteguriweumwami. Uwiteka yahagize harehare kandi hagari, ikome ry'aho niumuriron'inkwi nyinshi,umwuka w'Uwitekaumezenk'umugeziw'amazuku ari wourikongeza.