1Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa kwitabariza, bakiringira amafarashi bakizigira n'amagare kuko ari menshi, kandi bakiringira abagendera ku mafarashi kuko ari abanyamaboko cyane, maze ntibite ku Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Uwiteka.
2Ariko rero na we aziubwenge, azateza ibyago kandi ntazivuguruza, ahubwo azahagurukirainzu y'inkozi z'ibibi n'abakiranirwa babatabaye.
3Kandi rero Abanyegiputa si Imana ni abantu gusa, n'amafarashi yabo siumwuka ni inyama gusa, maze ubwo Uwiteka azaramburaukubokoutabaye azasitara, kandiutabawe azagwa. Nuko bose bazashirira hamwe.
4Uwiteka arambwiye ngo “Nk'uko intare, intare y'igisore yivugiraku muhigowayo, abashumba benshi bagahururirakurwana na yo ntikangwe n'amajwi yabo kandi nticogozwe n'urusakurwabo, ni ko Uwiteka Nyiringabo azamanurwa no kurwanira ku musoziwa Siyoni no ku gasozi kaho.
5Nk'uko ibisiga bitamba, ni ko Uwiteka Nyiringabo azarinda i Yerusalemu. Koko azaharinda aharengere, azanyura hejuru yaho ahakize.
6“Mwa Bisirayeli mwe, nimuhindukirire uwo mwagomeye bishayishije.
7Maze uwo munsiumuntu wese azajugunye rwose ibishushanyo bye by'ifeza n'iby'izahabu, byakozwe n'intoki zanyu bikababera icyaha.
8Nuko Umwashuri azicwa n'inkota itari iy'intwari, kandi inkota itari iy'abantu izamurya ayihunge, n'abasore babo bazaba ibiretwa.
9Igitare cye kizakurwaho no kwishisha, kandi abatware bazihebeshwa n'ibendera.”Ni ko Uwiteka avugaufiteumurirowe i Siyoni, akagira ikome rye muri Yerusalemu.