1Dore hazimaumwamiutegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera.
2Umuntu azaba nk'aho kwikingaumuyagan'ubwugamobw'umugaru, nk'imigezi y'amazi ahantu humye n'igicucu cy'igitare kinini mu gihugu kirushya.
3Amaso y'abareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi y'abumva bazayatega.
4Uw'umutimauhutiraho azamenyaubwenge, uw'ururimirudedemanga azavuga neza byumvikane.
5Umupfapfa bazaba batakimwita imfura, n'umunyabuntu buke bazaba batakimwitaumunyabuntu,
6kukoumupfapfa azavuga iby'ubupfapfa, akerekezaumutimaku byo gukiranirwa, kugirango akore ibyo gutukisha Imana no kuvugaibigoramye ku Uwiteka ngo yicisheumushonji inzara, n'ufiteinyota atamuramiza amazi.
7Kandi intwaro z'umunyabuntu buke ni mbi, agambanishirizaumugwaneza ibinyoma ngo amurimbure, nubwo uwo mutindi avuga ibitunganye.
8Ariko imfura yigira inama yo kugiraubuntu, kandi izo nama zo kugiraubuntu azazikomeza.
9Mwa bagore batayeumuruhomwe, nimuhagurukemunyumve, mwa bakobwa b'abadabagizi mwe, nimutegere amatwi amagambo yanjye.
10Muzamara iminsi isāzeumwaka muhagaritse imitima, mwa bagore b'abadabagizi mwe, kukoumwengouzabura kandi nta sarura rizabaho.
11Mwa bagore batayeumuruhomwe, nimuhinde imishyitsi, mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima, mwiyambure mwambareubusamukenyere ibigunira.
12Bazikubitamu bituza bababajwe n'imirima yabanezezaga n'inzabibu zeraga cyane.
13Mu gihugu cy'ubwoko bwanjye hazamera amahwa n'imifatangwe, ndetse bizamera no ku mazu anezeza yose yo mu murwa w'umunezero,
14kukourugorw'umwami ruzatabwa,umurwa wariutuwecyaneuzabaamatongo. Umusozin'umunaraw'abarinzi bizabaubuvumoiteka ryose, bizaba inama y'imparage n'urwuri rw'amashyo
15kugezaaho Umwuka azadusukirwaho avuye hejuru, mazeubutayubukabaimirima yera cyane,umurimawera bakawita ishyamba.
16Mazeurubanza rutabera ruzabamu butayu, gukiranuka kuzabamu mirima yera cyane.
17Umurimowo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumuren'ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose.
18Abantu banjye bazatura ahantu h'amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukirobutuje.
19Ariko ishyamba rizagushwan'urubura, kandiumurwauzasenywa rwose.
20Murahirwa mwa babiba mu nkuka z'amazi yose mwe, mukahabwiriza inka n'indogobe.