1Uzabona ishyano wehounyaga kandiutanyazwe,uriganya kandiutariganijwe. Numarakunyagauzaherakounyagwe, kandi numarakuriganya bazaherako bakuriganye.
2Uwiteka,utubabarire ni wowe twategereje, ujyeutuberaamaboko uko bukeyekandiutubereagakiza mu bihe tuboneramo amakuba.
3Amoko yirukanywe n'induru z'imidugararo, kandiurahagurutse amahanga aratatana.
4Bazateranya iminyago mwanyaze nk'uko za kagungu zangiza, kandi bazayirohamo bameze nk'inzige ziteye.
5Uwiteka arogezwa kuko atura hejuru, yujujei Siyoni guca imanza zitabera no gukiranuka.
6Mu bihe byawe hazabaho gukomera n'agakiza gasāze n'ubwenge no kujijuka, kubahaUwiteka ni ko butunzi bwe.
7Dore intwari zabo ziraborogera hanze, intumwa zo gusabaamahoro zirarira cyane.
8Inzira nyabagendwa zirimoubusanta mugenziukihanyura, yishe isezerano, asuzuguraimidugudukandi ntiyita ku bantu.
9Igihugu kirarira kiraserebeye. I Lebanoni hakozwe n'isoni hararabye, i Sharoni hameze nk'ubutayu, i Bashani n'i Karumelihahungutse amababi.
10Uwiteka aravuga ati “Ndahagurukanonaha, ubu ngubu ndishyira hejuru, ngiye kogezwa nonaha.
11Muzatwara inda y'ibishushungwe, muzabyare ibikūri,umwuka wanjye ni wo murirouzabatwika.
12Amahanga azatwikwa nk'uko batwika ishwagara, kandi nk'uko amahwa atemwa agatwikwa n'umuriro.”
13Yemwe abari kure nimwumve ibyo nkoze, namwe abari hafi mwemere ko ndiumunyamaboko.
14Abanyabyaha b'i Siyoni baratinya, guhindaumushyitsi gutunguye abatubahaImana. Muri twe ni ndeuzabasha guturanan'inkongi y'iteka ryose? Kandi muri twe ni ndeuzashobora guturanano gutwika kw'iteka?
15Ugendana gukiranuka akavuga ibitunganye, akagaya indamu iva mu gahato, agashwishurizaimpongano bamuha, akipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaraso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi,
16uwo ni weuzatura aharengeye yikingire igihome cyo ku rutare, azahabwa ibyokurya bimutunga n'amazi yo kunywantazayabura.
17Amaso yawe azarebaumwami afiteubwiza bwe,uzayarambura mu gihuguugezekure.
18Umutimawaweuzibuka ibyateragaubwobaubazeuti “Uwabaraga amakoro akayagera ari hehe? Kandi Uwabaraga iminara ari hehe?”
19Ntuzabona ishyanga ry'abanyamwaga, ry'imvugo inaniranautabasha kumva, n'ururimirw'umunyamahangautabasha kumenya.
20Reba i Siyoniururembo twakoreragamo iminsi mikuru, amaso yawe azareba i Yerusalemuusange ariubuturobw'amahoro n'ihema ritazabamburwa, imambo zaryo ntabwo zizashingurwa, mu migozi yaryo nta wuzacika.
21Ahubwo aho Uwiteka azabana natwe afite icyubahiro, habe ah'inzuzi n'imigezi bitanyurwamo n'ubwato bugashywa, cyangwa inkuge y'icyubahiro.
22Kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu, Uwiteka ni weutanga amategeko, Uwiteka ni we Mwami wacu azadukiza.
23Imirunga yawe iradohotse, ntikibasha gukomezaumuringoti cyangwa kurēga amatanga. Nuko baherako bigabanya iminyago, ndetse n'abacumbagira bajyana iminyago.
24Nta muturagewahouzataka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo.