1Mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve, mwa moko mwe, nimutegeamatwi. Isi n'ibiyuzuyebyumve,ubutakan'ibimera byose na byo byumve.
2Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose akaba afitiye ingabo zayo zoseumujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe.
3Intumbi z'ingabo zabo zizajugunywahanze,umunukowazouzakwira hose kandi imisozi izatengurwa n'amaraso yabo.
4Ingabo zo mu ijuru zose zizacikamo igikuba n'ijuru rizazingwa nk'umuzingo w'impapuro, kandi ingabo zaryo zose zizaraba nk'ikibabi cy'umuzabibu, cyangwa icy'umutiniuko biraba bigahunguka.
5Nuhiriye inkota yanjye mu ijuru irahaga, none igiye kugwira muri Edomu n'abantu navumye ngo ibahane. 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
6Inkota y'Uwiteka inyoye amaraso, ibyibuhijwe n'ibinure n'amaraso y'abana b'intama n'ihene, n'ibinure byo ku mpyiko z'amasekurumey'intama, kuko Uwiteka agiye kwitambirira igitambo i Bosira akica benshi mu gihugu cya Edomu.
7Imbogo zizamanukanana bo kandi ibimasa bizamanukanan'amapfizi, igihugu cyabo kizasinda amaraso n'umukungugu w'iwabouzabyibushywa n'ibinure.
8Kuko uwo munsi ari uwo guhōra k'Uwiteka, n'umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni.
9Imigezi yaho izahindukaubujenin'umukungugu wahouzahinduka amazuku, kandi igihugu cyaho kizahindukaubujenibwaka.
10Nta wuzakizimya ku manywa na nijoro, imyotsi yacyo izacumba iteka ryose, kizahora ari amatongo uko ibihe biha ibindi kandi nta wuzakinyuramoiteka ryose.
11Ahubwo inzoya n'ibinyogote ni byo bizaba byene cyo, ibihunyira n'ibikona na byo bizakibamo. Azahagereshaumugoziari wo mivurungano, na timazi ari yo gusigaraubusa.
12Bazahamagaza imfura z'icyo gihugu ngo zimikeumwami, ariko nta yizaba ihari kandi abatware baho bazaba bahindutseubusa.
13Amazu yaho y'inyumba azameramo amahwa, n'ibihome byaho bizameramo ibisura n'ibitovu, hazaba ikutirory'ingunzu n'imbuga y'imbuni.
14Inyamaswa zo mu ishyamba zizahahuriran'amasega, n'ihene y'ibikomo izahamagarana na mugenzi wayo, kandi ibikoko bya nijoro bizahibonerauburuhukirobihabe.
15Aho ni ho impiri iziremera icyari itere amagi, iturageibundikire, kandi aho ni ho za sakabaka zizateranira, iy'ingore n'ingabo yayo.
16Nimushake mu gitabo cy'Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari weubitegekesheje akanwa ke, kandiumwuka we akaba ari weubiteranije.
17Yahabifindiriyeubufindo, n'ukubokokwe ni ko kwahabigabanishijeumugozi, bizaba byene cyo bihabe uko ibihe biha ibindi.