1Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye, yambara ibiguniraaherako yinjira mu nzu y'Uwiteka.
2Maze yohereza Eliyakimu w'umunyarugo rwe, na Shebuna w'umwanditsi n'abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w'umuhanuzi mwene Amosi.
3Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi niumunsi w'umubabaro n'ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvukakandi nta mbaraga zo kubabyara.
4Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebujaumwami wa Ashuri yamutumye gutukaImana ihoraho, ngira ngo Uwiteka Imana yawe izahana ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe,usabire abantu basigaye.’”
5Nuko abagaragu b'umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya.
6Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka avuze ati: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b'umwami wa Ashuri bantutse.
7Nzamushyiramo undi mutima, ubwo azumva impuha azasubiramu gihugu cye kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’”
8Hanyuma Rabushake asubirayo asangaumwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi.
9Bukeyeuwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhakaumwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteyekukurwanya.”Abyumvise yongera gutumakuri Hezekiya ati
10“Nimugende mubwire Hezekiyaumwami w'Abayuda muti: Iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘I Yerusalemu ntabwo izahabwaumwami wa Ashuri.’
11Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni woweuzabakira?
12Mbese imana z'abanyamahanga ba sogokuruzabanjye barimbuye zarabakijije, ab'i Gozani n'i Harani n'i Resefu, n'Abanyedeni bari i Telasari?
13Umwami w'i Hamati ari he? N'umwami wa Arupadi, n'umwami w'umurwa w'i Sefaravayimu, n'uw'i Hena n'uwa Iva?”
14Bukeyeintumwa zishyikiriza Hezekiyaurwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburiraimbere y'Uwiteka.
15Maze Hezekiya asenga Uwiteka ati
16“Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y'ibihugu by'abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n'isi.
17Tegaugutwi kwawe Uwiteka wumve, hwejesha amaso yawe Uwitekaurebe, wumve amagambo ya Senakeribu yatumye intuma gutukaImana ihoraho.
18Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n'ibihugu byayo,
19bajugunye imana zabo mu murirokuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye, ni cyo cyatumye bazirimbura.
20Nuko none Uwiteka Mana yacu ndakwinginze,udukizeamaboko ye kugirango abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine.”
21Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Kuko wansabyekukurengera kuri Senakeribuumwami wa Ashuri,
22iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzehoati ‘Umukobwa w'inkumi w'i Siyoni arakuneguye, aragusekaakagushinyagurira,umukobwa w'i Yerusalemu akujungurijeumutwe.
23Uwo watonganijeukamutukani nde? Ni nde wakanitseukamurebaigitsure? Ni Uwera wa Isirayeli.
24Watukishije Uwiteka abagaragu baweuravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy'amagare yanjye y'intambara, ngeze mu mpinga z'imisozi, mu mirenge yo hagati y'i Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire n'imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuri ryo mu ishyamba hagati mu isambu yera.
25Uti: Nafukuyeamazi ndayanywa, nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.
26“‘Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize? None ndabishohoje kugirangourimbure imiduguduigoswe n'inkike,uyihindure ibirundo by'amatongo.
27Ni cyo cyatumagaabaturagebayo bagira intege nke, bagakukaumutimabagakorwa n'isoni, bakaraba nk'ubwatsi bwo ku gasozi n'ubwatsi bukimera, nk'ubwatsi bumerahejuru y'inzu, nk'umurimaw'ingano zikiri nto.
28“‘Ariko nzi imyicarire yawe n'imitabarire yawe, n'imitabarukireyawe n'uburakari wandakariye.
29Kukouburakari wandakariye n'agasuzugurokawe bizamutse bikangera mu matwi, nzagushyiraumuringa wanjye mu mazuru n'icyuma mu kanwa, ngusubizemu nzira yakuzanye.’
30“Nuko iki ni cyo kizakuberaikimenyetso: uyu mwaka muzarya ibyimezaubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.
31Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu bazongera bashore imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto.
32Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musoziwa Siyoni hazasohokayo abacitse ku icumu, ishyaka ry'Uwiteka rizabisohoza.
33“Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby'umwami wa Ashuri ati ‘Ntabwo azagera kuri uyu murwa kandi ntazaharasaumwambi we cyangwa ngo aherekerane ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kūririraho.
34Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa.’Ni ko Uwiteka avuze.
35‘Nzarinda uyu murwa nywukizeku bwanjye, no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.’”
36Maze marayika w'Uwiteka arasohoka ateraurugerero rw'Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n'inzovu munanin'ibihumbi bitanu, abantu babyutse kare mu gitondo basanga ingabo zose ari imirambo.
37Nuko Senakeribuumwami wa Ashuri arahava asubirayo, atura i Nineve.
38Bukeyeari mu ngoro y'imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Mazeumuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.