1Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeyeumuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby'inzu yawe kukoutazakira, ahubwougiyegutanga.’”
2Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati
3“Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by'ukuriimbere yawe n'umutimautunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.”Nuko Hezekiya ararira cyane.
4Maze ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Yesaya riti
5“Subirayoubwire Hezekiya uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruzaDawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n'amarira yawe, kubahokwawe nzongeraho indi myaka cumi n'itanu.
6Kandi nzagukizanya n'uyu murwa mbakizeumwami wa Ashuri, nzawurinda.
7“‘Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze.
8Dore nzahera aho igicucu kigeze ku ntambwe z'urugerorwa Ahazi, ngisubizanyeyo n'izuba intambwe cumi.’”Nuko izuba rihera aho ryari rigeze rirenga, risubirayoumwanya w'intambwe cumi z'urugero.
9Ibyo Hezekiyaumwami w'Abayuda yanditse ubwo yarwaraga agakira ni ibi:
10Naravuze nti “Ndakenyutse ngiye kunyura mu marembo y'ikuzimu, nteshejwe imyaka yanjye yari isigaye.”
11Ndavuga nti “Sinzongera kurebaUwiteka mu gihugu cy'abazima, kandi sinzongera kubonana n'abantu b'abaturagebo mu isi.
12Ubugingo bwanjye buratamurutse bunkuwehonk'ihema ry'umwungeri,ubugingo bwanjye ndabuzinze nk'ukoumuboshyi w'imyenda ayizinga, azanca mu biti biboherwamo imyenda. Uhereye mu gitondoukageza nijoro,uzabaumazeho rwose.
13Ndaceceka nkageza mu gitondo, arikouvunaamagufwa yanjye yose nk'intare. Uhereye mu gitondoukageza nijoro,uzabaumazeho rwose.
14Ntaka nk'intashya cyangwauruyongoyongo, nkaniha nk'inuma iguguza. Erega amaso yanjye yaheze hejuru! Nyagasani Uwiteka ndarengana, ndengera.”
15Mvuge iki kandi? Ubwo yanshubijeubwe wenyine ni we wabikoze, imyaka yanjye nzamara yose nzajya ngende niyoroheje, nibukeumubabaro wo mu mutimawanjye.
16Uwiteka, ibyo ni byo bibeshaho abantu, kandi muri ibyo byonyine ni houmutimawanjyeubonaubugingo. Nuko nkizaumbesheho.
17Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane niukugirango mbone amahoro! Kandiurukundo wakunzeubugingo bwanjye rwatumyeubukizaurwobo rw'iborero, ibyaha byanjye byose warabyirengeje.
18Kuko ikuzimuhatabasha kukogeza n'urupfu rutabasha kuguhimbaza, abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringiraukurikwawe.
19Umuzima,umuzimani weuzakogeza nk'uko nkogeza uyu munsi, se w'abana azabigishaukurikwawe.
20Uwiteka yiteguye kunkiza, ni cyo kizatuma turirimba mu nanga indirimbo nahimbye turi mu nzu y'Uwiteka, iminsi yose tuzamara tukiriho.
21Kandi Yesaya yari yababwiye ngo “Bendeumubumbe w'imbuto z'umutinibawushyire ku kirashi cye, azakira.”
22Kandi Hezekiya yari yabajije ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko nzazamuka nkajya mu nzu y'Uwiteka?”