1Icyo gihe Merodaki Baladani mwene Baradaniumwami w'i Babuloniyoherereza Hezekiya inzandiko n'amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye agakira.
2Maze Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu y'ububikobwe yose yabikagamo ibintu bye by'igiciro cyinshi, ifeza n'izahabu n'imibavu n'amavuta y'igiciro cyinshi, n'inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n'iby'ubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekiya atazeretse.
3Bukeyeumuhanuzi Yesaya asangaumwami Hezekiya aramubazaati “Abo bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?”
Hezekiya aramusubizaati “Baturutse mu gihugu cya kure cy'i Babulonibaza ari jye basanga.”
4Arongera aramubazaati “Mu nzu yawe babonyemo iki?”
Hezekiya aramusubizaati “Ibiri mu nzu yanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.”
5Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo:
6igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, n'ibyo ba sogokuruzababitse kugezaubu bizajyanwe i Babuloni, nta kintu kizasigara. Ni ko Uwiteka avuze.
7Kandi abahungu baweuzibyarira mu nda yawe bazabajyana, babagire inkone zo kuba mu nzu y'umwami w'i Babuloni.”
8Hezekiya abwira Yesaya ati “Ijambo ry'Uwiteka avuze ni ryiza.”Arongera aravuga ati “Kuko hazaba amahoro n'iby'ukurinkiriho.”