1Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugaboumwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n'ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambikaubwacu, arikouduhekwitirirwa izina ryaweudukizeurubwa rw'abantu.”
2Uwo munsi ishami ry'Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza.
3Mazeuzasigara i Siyoni n'i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b'i Yerusalemu, azitweuwera.
4Ubwo ngubwo Uwiteka azaba yuhagiye imyanda y'abakobwa b'i Siyoni ayimazeho, kandi azaba amaze amaraso muri Yerusalemu, ayamarishijemoumwukaukiranuka n'umwuka wotsa.
5Kandi hejuru y'ubuturobwose bwo ku musoziwa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n'umwotsi ku manywa n'umurirowakaukamurikanijoro. Maze hejuru y'ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo.
6Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzanaigicucu ku bw'icyokere, ribeubuhungiro n'ubwugamobw'ishuherin'imvura.