Ezayi 40:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1“Nimuhumurizeabantu banjye, mubahumurize.”Ni ko Imana yanyu ivuga.

2“Muvugeibyururutsa imitima y'ab'i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n'ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n'Uwiteka.”

3Nimwumve ijwi ry'urangururango “Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa.

4Igikombe cyose kizuzuzwa kandiumusoziwose n'agasozi bizaringanizwa, n'ahagoramye hazagororwa n'inzira zidaharuwe zizaharurwa.

5Maze icyubahiro cy'Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze.”

6Ijwi ryaravuze riti “Rangurura.”
Maze habahoubazaati “Ndarangururiraiki?”
“Abantu bose bameze nk'ubwatsi, n'ubwiza bwabo bwose bumezenk'uburabyo bwo ku gasozi.

7Ubwatsi buraraba,uburabyo bugahunguka kukoumwuka w'Uwitekaubuhushyeho. Niukuriabantu ni nk'ubwatsi.

8Ubwatsi burarabauburabyo bugahunguka, ariko Ijambo ry'Imana yacu rizahoraho iteka ryose.”

9Yewe wumvisha i Siyoni inkuru z'ibyiza zamukaumusozimuremure, yewe wumvisha i Yerusalemu inkuru z'ibyiza rangururaijwi ryawe cyane, rirangururewitinyaubwire imiduguduy'i Buyudauti “Dore Imana yanyu.”

10Dore Umwami Imana izaza ari intwari, kandiukubokokwayo kuzayitegekera. Dore izanye ingororano, kandi inyituranozayo ziyiri imbere.

11Izaragiraumukumbi wayo nk'umushumba, izateraniriza abana b'intama mu maboko ibateruriremu gituza, kandi izonsa izazigenza neza.

12Ni nde wigeze kugeraamaziy'inyanja ku rushyi, akageresha ijuru intambwe z'intoki, akabona indengo yajyamoumukungugu wo ku isi, agashyira imisozi mu gipimo, n'udusoziakatugeramu minzani?

13Ni nde wigeze kugenzura Umwuka w'Uwiteka, akamuhugurank'umugirainama?

14Ni nde yigeze kugisha inama kandi ni nde wigeze kumwigisha, akamwerekauburyo bwo guca imanza zitabera, akamwigishaubwenge, akamuhauburyo bwo kwitegereza?

15Dore amahanga ameze nk'igitonyanga kiri mu kibindi, agereranywa n'umukunguguufashe ku minzani. Dore aterura ibirwa nk'uterura akantu gato cyane.

16I Lebanoni ntihaba inkwi zo gucanazihagije, kandi n'inyamaswa zaho ntizashyika kuba igitambo cyoswa.

17Mu maso ye amahanga yose ni nk'ubusa, kuri we abarwa nk'ubusandetse ari hanyuma y'ubusa.

18Nuko rero Imana mwayihwanya na nde, cyangwa mwayigereranya n'ishusho ki?

19Dore igishushanyo kibajweumucuziabanza kukiyaza,umucuziw'izahabu akagiteraho izahabu, akagicuriraimikufi y'ifeza.

20Umutindiutabona ituro ringana rityo ashaka igiti kitazabora, maze akishakiraumukoziw'umuhanga wo gushinga igishushanyo kibajwe, kitazakuka.

21Mbese ntimwamenye kandi ntimurakumva? Nta cyo mwabwiweuhereye mbere na mbere? Uhereye igihe isi yaremewe nta cyo mwasobanuriwe?

22Iyo ni yo yicaye hejuru ku rusenge rw'ijuru, abaturagebo mu isi bameze nk'ubuzīkira. Ni yo ibamba ijuru nk'inyegamo, ikaribamba nk'ihema ryo kubamo,

23ibikomangoma ikabihinduraubusan'abacamanza bo mu isi ikabahindura ibitagiraumumaro.

24Niukurini yo bagiterwa, ni koko ni yo bakibibwa, kandi igiti cyabo ni yo kigishora imizi mu butaka. Imana ibahuhahobakaraba,umuyagawa serwakiraukabayora nk'ibishingwe.

25“Nuko rero mwangereranya na nde twahwana?”Ni ko Uwera abaza.

26Nimwubureamaso yanyu murebehejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n'ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.

27Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyiraukavuga uti “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”?

28Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w'impera z'isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka.

29Ni yo iha intege abarambiwe, kandiutibashije imwongeramo imbaraga.

30Abasore b'imigenda bazacogora baruhe, n'abasore bazagwa rwose.

31Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.