Ezayi 42:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1“Doreumugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranijeumutimawanjyeukamwishimira. Mushyizehoumwuka wanjye, azazanira abanyamahanga gukiranuka.

2Ntazatongana, ntazasakuza kandi ntazumvikanisha ijwi rye mu nzira.

3Urubingo rusadutse ntazaruvunakandi n'urumurirucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka by'ukuri.

4Ntazacogora, ntazakukaumutimakugezaaho azasohoreza gukiranuka mu isi, n'ibirwa bizategereza amategeko ye.”

5Umva uko Imana Uwiteka ivuze, iyaremye ijuru ikaribamba, iyarambuye isi n'ibiyivamo, abayituramoikabahaumwuka kandi abayigendaho ikabahaubugingo.

6“Jyewe Uwiteka naguhamagariye gukiranuka, nzagufataukuboko, nzakurinda nguhe kuba isezerano ry'abantu no kubaumucyouviraabanyamahanga,

7no guhumūra impumyi,ukabohora imboheugakura ababa mu mwijima mu nzu y'imbohe.

8“Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n'ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.

9Dore ibya mbere birasohoye, n'ibishya ndabibamenyesha mbibabwire bitari byaba.”

10Nimuririmbire Uwiteka indirimbo nshya n'ishimwe ryeuhereye ku mpera y'isi. Nimuririmbe mwa bamanuka bajya ku nyanja mwe, n'ibiyirimo byose n'ibirwa n'ababituyeho.

11Ubutayun'imiduguduyabwo birangurureamajwi yabyo, n'ibirorero bituwehon'Abakedari, n'abaturageb'i Sela baririmbe ijwi rirenga bari mu mpinga z'imisozi.

12Ibyo nibyubaheUwiteka, byamamaze ishimwe rye mu birwa.

13Uwiteka azatabara ari intwari, arwane ishyaka nk'intwari mu ntambara, azivuga arangurureijwi, ababisha be azabakoreraho ibikomeye.

14“Dore imbara nacecekeye, narahoze ndiyumanganya, noneho ndataka cyane nk'ukoumugoreuramukwa asamaguza asemeka.

15Nzarimbura imisozi n'udusozi, numisheubwatsi bwose kandi imigezi nzayihindura ibirwa, n'ibidendezi nzabikamya.

16“Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyirazitigeze kumenya. Umwijima nzawuhinduriraumucyo imbere yazo, n'ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahāna.

17Ariko abiringira ibishushanyo bibajwe bazasubizwa inyuma, ababwira ibishushanyo biyagijwe bati ‘Muri imana zacu’, bazakorwa n'isoni cyane.

18“Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve. Mwa mpumyi mwe, nimurebemwitegereze.

19Hari indi mpumyi atariumugaragu wanjye, cyangwa hari ikindi gipfamatwi atari intumwa yanjye ntuma? Hari indi mpumyi atariumuyoboke wanjye, kandi hari impumyi atariumugaragu w'Uwiteka?

20Areba byinshi ariko ntiyitegereza, amatwi ye arazibutse ariko ntiyumva.”

21Ku bwo gukiranuka kwe, Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza.

22Ariko aba ni abantu banyazwe ibyabo bagasenyerwa, bose batezweubushyakandi babahisha mu mazu y'imbohe. Ni abo kujyanwa ho iminyago nta wurihowo kubakiza, ni abo kunyagwa ibyabo ari nta wo kuvugako babisubizwa.

23Ibyo hariubitegera amatwi muri mwe, akumva ibyo mu gihe kizaza akabimenya?

24Ni nde watanze Yakobo ngo ajyanwe ho iminyago, kandi Isirayeli akamuha abanyazi? Si Uwiteka se uwo twacumuyeho, kandi ntibemere kugendera mu nzira ze, ntibumvire amategeko ye?

25Ni cyo cyatumye amurohahouburakari bwe bugurumanan'intambara zikomeye, bikamutwika impande zose kandi ntabimenye, ibyo byaramutwitse ariko ntiyabyitaho.