1“Ariko rero noneho umva, Yakobo mugaragu wanjye, Isirayeli natoranije.”
2Uwiteka wakuremye akagukuzauhereyeukirimu nda, kandi ari weuzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruninatoranije.
3“Uwishwe n'inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butakabwumye,urubyaro rwawe nzarusukahoUmwuka wanjye n'abana bawe nzabahaumugisha.
4Bazamera nk'uko imikinga yo ku migezi imerera mu bwatsi.
5“Umwe azavuga ati ‘Ndi uw'Uwiteka’, undi aziyita izina rya Yakobo, undi aziyandikira n'ukubokokwe ko ari uw'Uwiteka yihimbe izina rya Isirayeli.”
6Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo Umucunguzi we aravuga ati “Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye.
7Ni ndeuhwanye nanjyeuzahamagara akabivuga, akabintunganyirizauhereye aho nashyiriyeho bwa bwoko bwa kera? Ibiza kuza n'ibizabaho nibabivuge.
8Mwe kugiraubwoba ngo mutinye. Kera sinabikubwiye nkabigaragaza? Namwe muri abagabo bo kumpamya. Hariho indi mana ibaho itari jye? Ni koko nta kindi gitare,ubwanjye sinkizi.”
9Abarema ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bamaze, ibintu byabo by'umurimbo nta cyo bizamara, ndetse n'ibyo batanga ho abagabo ntibireba kandi nta cyo bizi, ni cyo gituma bakorwa n'isoni.
10Ni nde waremye ikigirwamana, agacura igishushanyo kibajwe kitagiraumumaro?
11Dore bagenzi be bose bazakorwa n'isoni, abanyabukorikori babyo ni abantu gusa, bose nibateranire hamwe bahagarare. Bazagiraubwoba, isoni zibakorere hamwe.
12Umucuziyenda icyuma akakivugutiramu makara, akagicurisha inyundo akakirambura n'ukubokokwe gukomeye, nyamara iyo ashonje acika intege, atānywa amazi akaraba.
13Umubajiw'ibishushanyo arēgaumugoziakagiharatuza ikaramu, akakibāza n'imbazo, akakigera cyose n'icyuma kigera, akagishushanya n'ishusho y'umuntu kikagirauburanga nk'ubw'umuntu, nuko kikaba mu nzu.
14Yitemera imyerezi n'imizo n'imyela, akihitiramo igiti kimwe mu byo mu ishyamba, agatera igiti cy'umworeni imvura ikakimeza,
15hanyuma kikazaba inkwiumuntu acana. Umuntu azajya aza acyendeho inkwi zo kota yendeho n'izo gutaraumutsima, akibazemo ikigirwamana akiramye, agihindure igishushanyo kibajwe agipfukamire.
16Ingere yacyo imwe ayicanishaumuriro, indi ngere akayokesha inyama akayirya agahaga, kandi acyota akavuga ati “Arararara! Nshize imbeho mbonyeumuriro.”
17Maze ingere yacyo isigaye akayigira ikigirwamana, ari cyo gishushanyo cye kibajwe, akagipfukamira akakiramya, akagisenga ati “Nkiza kuko uri imana yanjye.”
18Nta cyo bazi kandi nta cyo batekereza, kuko yabahumye amaso ntibabashe kureba, ikabanangira imitima ntibabashe kumenya.
19Nta wibuka, nta wumenya ngo ajijuke avuge ati “Ingere yacyo imwe nayicanishijeumuriroamakara nyatarishaumutsima, nyotsaho n'inyama ndayirya. Mbese ingere yacyo isigaye nayihindura icyo kuziririza, ngapfukamira ingere y'igiti?”
20Uyu muntu arya ivu, ayobejwe n'umutimawibeshya, ntabasha gukizaubugingo bwe ntarushyeyibaza ati “Mbese icyo mfite mu ntoki si ikinyoma?”
21“Nuko Yakobo we, Isirayeli we, wibuke ibyo kuko uriumugaragu wanjye. Ni jye wakuremye uriumugaragu wanjye, Isirayeli sinzakwibagirwa.
22Neyuye ibicumurobyawe nk'igicu cya rukokoma, ibyaha byawe mbikuyehonk'igicu, ngarukirakuko nagucunguye.”
23Ririmba wa juru we, kuko Uwiteka yabikoze. Rangururawa kuzimuko hasi we. Nimuturagare muririmbe mwa misozi mwe, nawe shyamba n'igiti cyose kiririmo, kuko Uwiteka yacunguye Yakobo kandi azibonera icyubahiro muri Isirayeli.
24Uwiteka Umucunguzi wawe ari we wagukujijeuhereyeukirimu nda aravuga ati “Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru jyenyine, ndambura isi. Hari uwo twari turi kumwe?
25Indagu z'abanyabinyoma nzihinduraubusa, abarozi nkabatera ibisazi. Nsubizainyuma abanyabwenge,ubwenge bwabo nkabuhinduraubupfu.
26Uwiteka ari weukomeza ijambo ry'umugaragu we agasohoza inama z'intumwa ze, avuga iby'i Yerusalemu ati ‘Hazaturwa’, akavuga iby'imiduguduy'i Buyudaati ‘Izubakwa kandi nzuburaimyanya yaho, yabaye amatongo.’
27Abwira imuhengeri ati ‘Kama, nanjye nzakamya imigezi yawe.’
28Kandi avuga ibya Kuro ati ‘Niumushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’Akavuga iby'i Yerusalemu ati ‘Hazubakwa’, kandi avuga iby'urusengero ati ‘Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’”