Ezayi 46:1-13 BYSB2001 - Bible AI

1Beli irunama, Nebo irubama, ibishushanyo byazo babihekesha inyamaswa n'amatungo. Ibintu mwahekeshaga mukabirambagiza, noneho bihindutse imitwaro ivuna amatungo arushye.

2Ibyo bigirwamana birunamabikubamira hamwe, byananiwe kwiyaka imitwaro irushya, ndetse na byoubwabyo byajyanywe ho iminyago.

3“Nimunyumve mwa nzu ya Yakobo mwe, namwe abarokotse bo mu nzu ya Isirayeli mwese, abo nahetse mukirimu nda, nkabaterura mukivuka

4nkabageza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi zibauruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jyeuzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza.

5“Mwampwanya na nde twahwana, kandi mwanshushanya na nde twasa?

6Basukanura izahabu mu mufuka, bagera ifeza mu minzani, bakaguriraumucuziakabibacuriramo ikigirwamana, bagaherako bakacyikubitaimbere bakakiramya.

7Maze bakagiheka ku bitugu bakakijyana bakagishinga mu kibanza cyacyo, kigahagarara aho bagishinze aho ntikizahishingura, nubwoumuntu agitakira ntikibasha kumusubizacyangwa ngo kimukizeibyago agize.

8“Nimwibuke ibyo mwerekaneubugabobwanyu, mwongere mubyibwire mwa bacumuramwe.

9Mwibuke ibyabanje kubahokera, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana nta yindi duhwanye.

10Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.

11Nzahamagara igisiga cy'amerwe kive iburasirazuba, ari cyo mugaboufiteimigambi yanjyeuturukamu gihugu cya kure. Narabivuze no kubisohoza nzabisohoza, narabigambiriye no kubikora nzabikora.’

12Nimunyumve mwa bafite imitima inangiwe mwe, bari kure yo gukiranuka.

13Nigije hafi gukiranuka kwanjye ntikuzabakure n'agakiza kanjye ntikazatinda, nzagashyira i Siyoni ku bwa Isirayeli, ari we cyubahiro cyanjye.