1“Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w'i Babuloniwe. Wa mukobwa w'Abakaludayawe, icara hasiukuweku ntebe y'ubwami, kukoutazongera kuvugwaho koudamaraye kandi koumenyereye kugubwa neza.
2Enda ingasire usye,utwikururemu maso hawe, kuba igishura cyaweucebure, wambuke imigezi.
3Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe zizagaragara. Nzahōra inzigo ne kubabarira n'umwe.”
4Umucunguzi wacu izina rye ni Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isirayeli.
5“Wa mukobwa w'Abakaludayawe, icarauceceke ujye mu mwijima, kukoutazongera kwitwaumugabekazi w'abami.
6Narakariyeubwoko bwanjye, nsuzuguragakondo yanjye ndabakugabiza, ntiwabababarira na hato abasazaubashyira ku gahato gakomeye cyane.
7Uravuga uti ‘Nzabaumugabekazi iteka ryose.’Ibyo ntiwabyitayeho kandi ntiwibuka iherezo ryabyo.
8“Nuko rero umva ibi yeweuwihaye kwinezeza,ukicaraudabagira,ukibwira mu mutimauti ‘Ni jyeurihonta wundi, sinzabaumupfakazi kandi sinzapfusha abana.’
9Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugerahoumunsi umwe bigutunguye,uburozibwawe nubwo ari bwinshi bute, n'ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo
10kuko wiringiyeubugomebwaweukavuga uti ‘Nta wundeba.’Ubwenge bwawe n'ubuhanga bwawe ni byo bikuyobejeuribwira uti ‘Ni jyeurihonta wundi.’
11“Ni cyo kizatuma ibyago bikugeraho ntumenye irasukiroryabyo, ishyano rizakugwira ntuzashobora kuryikuraho, kandi kurimbukautariwamenya kuzagutungura.
12Nuko komeza ibikagiro byawe n'uburozibwawe uko bingana, ibyo wahirimbaniyeuhereye mu buto bwawe ahari aho bizagira icyo bikuvura, ahari bizatumaunesha.
13Inama zawe nyinshi zirakuruhije, abaraguza ijuru n'abaraguza inyenyeri n'abahanuraukwezi kubonetse bakavuga ibizaba, nibahagurukebagukizeibizakuzaho.
14“Dore bazamera nk'ibishingweumuriroubatwike, ntibazikiza imbaraga z'ibirimi byawo.Uwo muriro ntuzabaamakara yo kotwa, cyangwa icyotero cyo kwicarwa iruhande.
15Uko ni ko ibyo wahirimbaniye bizakubera, abaguranaga naweuhereye mu buto bwawe bazigenderaumuntu wese yigira ahe, nta wuzabauhariwo kugukiza.