1“Nimwumve ibi mwa nzu ya Yakobo mwe, abitiriwe izina rya Isirayeli bagakomoka mu mazi ya Yuda, barahira izina ry'Uwiteka bakavuga Imana ya Isirayeli, ariko mu bitariukurintibibe n'ibyo gukiranuka,
2kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo.
3“Navuze ibyabanje kubahokera, ni koko byaturutse mu kanwa kanjye ndabyerekana, mbikora ako kanya ndabisohoza.
4Nari nzi koudakurwa ku ijambo, kandi yuko ijosi ryawe ariumutsiumezenk'icyuma, n'uruhanga rwawe rukabank'umuringa.
5Ni cyo cyatumagambikubwirauhereye kera, nkabikwereka bitari byaba kugirangoutazavuga uti ‘Imana yanjye ni yo ibikoze’, kandi uti ‘Igishushanyo cyanjye kibajwe n'igishushanyo cyanjye kiyagijwe ni byo bibitegetse.’
6Warabyumvise dore byose ngibi. None se mwe ntimwabihamya? None ngiye kukwereka ibishya byahishweutigeze kumenya.
7Biremwe nonaha si ibya kera, kugezauyu munsi ntiwigeze kubyumva kugirangoutavuga uti ‘Nari mbizi.’
8Niukurikoko ntabwo wumvise kandi nta cyo wamenye,uhereye keraugutwi kwawe ntikwari kwazibuka, kuko nari nzi yuko wariganije cyane kandi wisweumunyabyahaukivuka.
9“Ndagirira izina ryanjye mbe ndetse kubarakarira, ndagirira ishimwe ryanjye nkwihanganire ne kugukuraho.
10Dore ndagutunganyije ariko si nk'ifeza, nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa.
11Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi.
12“Nyumva Yakobo na Isirayeli nahamagaye, ndi We. Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka.
13Ukubokokwanjye ni ko kwashyizehourufatiro rw'isi,ukubokokwanjye kw'iburyo ni ko kwabambye ijuru, iyo mbihamagaye biritaba.
14“Mwese nimuterane mwumve. Ni nde wo muri bo wigeze kuvugaibyo? Uwo mutoniw'Uwiteka i Babuloniazahagira uko ashaka, kandiukubokokwe kuzatera Abakaludaya.
15Jyeubwanjye naravuze, ndamuhamagaye kandi ndamuzanye, azahirwa mu rugendo rwe.
16“Nimwigire hino mwumve ibi:uhereye aho byatangiriye sindavugiramu rwihisho,uhereye aho byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n'Umwuka wayo.”
17Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugiriraumumaro, ikakujya imbere mu nziraukwiriye kunyuramo.
18“Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk'uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk'umurabaw'inyanja,
19kandiurubyaro rwawe rukangana n'umusenyi, n'abava mu nda yawe bakamera nk'imonyi yawo. Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye.”
20Nimuve i Babuloni, muhunge muve mu Bakaludayamuvugeibi, mubibwirize mubyamamaze bigere ku mpera y'isi, mubivugishe ijwi ry'indirimbo muti “Uwiteka acunguyeumugaragu we Yakobo.”
21Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayuntibarakicwa n'inyota, yabatembeshereje amazi ava mu gitare, kandi yāshije igitare amazi aradudubiza.
22“Nta mahoro y'abanyabyaha.”Ni ko Uwiteka avuga.