Ezayi 49:1-26 BYSB2001 - Bible AI

1Nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure nimutegeamatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina.

2Akanwa kanjye yagahinduye nk'inkota ityaye, ampisha mu gicucu cy'ukubokokwe kandi ampinduyeumwambiusennye, mu kirimba cye ni mo andindira rwose.

3Kandi yarambwiye ati “Ni wowe mugaragu wanjye Isirayeli,uzampesha icyubahiro.”

4Ariko ndavuga nti “Naruhijwe n'ubusa, amaboko yanjye yapfuyeubusanyakoresha ibitagiraumumaro. Icyakora nzacirwaurubanza n'Uwiteka, kandi Imana yanjye ni yo izangororera.”

5None rero umva uko Uwiteka avuga, ari we wambumbiye mu nda ya mama ngo nzabeumugaragu we mugarurireYakobo, Isirayeli amuteranirizweho. Kuko ndi uwo kubahwa mu maso y'Uwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga,

6aravuga ati “Kubaumugaragu wanjyeugakungura imiryango ya Yakobo,ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kubaumucyo wo kuviraamahanga, kugirango agakiza kanjye kagere ku mpera y'isi.”

7Ibi ni ibyo Uwiteka, Umucunguzi wa Isirayeli, Uwera we abwira uwo abantu basuzugura, uwo ishyanga ryangaurunuka, ikiretwa cy'abatware ati “Abami bazabireba bahagurukanen'ibikomangoma baramye ku bw'Uwitekaugiraumurava, Uwera wa Isirayeli wagutoranije.”

8Uwiteka aravuga ati “Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, kandi nzagukizangutange ho isezerano ry'abantu kugirangouhagurutse igihugu,utumebaragwa gakondo yabo yabayeumwirare.

9Kandiubwire imbohe zisohoke, n'abari mu mwijima uti ‘Nimugaragare.’Bazarishiriza ku mayira, no mu mpinga z'imisozi zose, ahari agasi hazabaurwuri.

10Ntibazicwa n'inzara cyangwa inyota kandi icyokere ntikizabageraho, n'izuba ntirizabica kukouwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masōko y'amazi.

11“Imisozi yanjye yose nzayihindura inzira, kandi inzira zanjye za nyabagendwa zizuzuzwa zishyirwe hejuru.

12Dore aba bazava kure, dore aba bazava ikasikazi n'iburengerazuba kandi aba na bo bazaturukamu gihugu cy'i Sinimu.”

13Ririmba wa juru we, nawe wa si weunezerwe. Mwa misozi mwe, muturagare muririmbe kuko Uwiteka amaze abantu beumubabaro, kandi abantu barengana azabagiririra imbabazi.

14Ariko Siyoni aravuga ati “Yehova yarantaye, Uwiteka aranyibagiwe.”

15“Mbeseumugoreyakwibagirwaumwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa.

16Dore nguciyemu biganza byanjye nk'uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.

17“Abana bawe barihuta, abakurimbuye n'abakugizeamatongo bazakuvaho.

18Ubura amaso yaweuraranganyeurebe, bariya bose baraterana baza bagusanga. Ndahiye kubahokwanjye yukouzabambara bose nk'uwambaye iby'umurimbo,uzabakenyera use n'umugeni.”Ni ko Uwiteka avuga.

19“Kuko ubu ibikingi byawe byabaye indare n'umusaka, n'igihugu cyawe cyarimbutse, niukuribizabera abaturagebawe imfungane, kandi abakumiraga bazaba kure.

20Abana wanyazwe bazakuvugiramu matwi hanyuma bati ‘Hano hambereye imfungane, mpa aho gutura.’

21Uzaherako wibaze mu mutimauti ‘Mbese aba bana nababyariwe na nde, ko abanjye banyazwe nkaba ndi impfusha n'igicibwa n'inzererezi? Mbese aba barezwe na nde? Ariko se ko nasigaye ndi umwe, aba bahoze he?’”

22Umwami Imana iravuga iti “Nzaramburiraamahangaukubokokwanjye, nshingire amoko ibendera ryanjye, nuko bazazana abahungu bawe bababumbatiye mu bituza, n'abakobwa bawe bazahekwa ku bitugu.

23Abami bazakuberaba so bakurera, n'abamikazi bazakuberaba nyoko bakonsa. Bazagupfukamira bubamehasi barigateumukungugu wo ku birenge byawe, naweuzaherakoumenye ko ndi Uwiteka, abantegereza batazakorwa n'isoni.”

24Mbese abakomeye bānyagwa iminyago, cyangwa abajyanwa ari imbohe baziraukuribararekurwa?

25Ariko Uwiteka aravuga ati “Abajyanwa ari imbohe n'abakomeye na bo bazakurwayo, kandi iminyago y'abanyamwaga izarekurwa, kuko ari jyeuzakurwanira n'ukurwanya kandi nzakiza abana bawe.

26Abaguhatanzabagaburirainyama yo kuri bo, bazasinda ayabo maraso nk'usinda vino iryohereye, kandi abantu bose bazamenya ko jye Uwiteka ndi Umukizawawe n'Umucunguzi wawe, Intwari ya Yakobo.”