1Reka ndirimbireumukunzi wanjye indirimbo y'uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afiteurutokirw'uruzabibu ku musoziurumbuka.
2Ararutabirira arurimburamoamabuye, aruteramo insina y'umuzabibu y'ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y'amatafari ndende acukuramon'urwina. Nuko yiringira ko ruzerainzabibu, ariko rwera indibu.
3Yemwe mwa baturageb'i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b'i Buyuda, nimudukizejyewe n'uruzabibu rwanjye.
4Ikintu nari nkwiriye gukorerauruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzerainzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu?
5Noneho rero reka mbabwire ibyo ngiye gukoreraurutokirwanjye. Nzasenyauruzitiro rwarwo maze rwonwe rwose, nsenye n'inkike yarwo, runyukanyukwe,
6kandi nzarurimbura. Ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa, ahubwo ruzameramo imifatangwe n'amahwa, kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura,
7kukourutokirw'Uwiteka Nyiringabo ari inzu ya Isirayeli, n'Abayuda ni insina yishimiraga. Yabiringiragamo imanza zitabera, ariko abasangamo kurenganya. Yabiringiragamo gukiranuka, ariko abasangamoumuborogo.
8Bazabona ishyano abagerekeranya ingo ku zindi, bakikubiraimirima kugezaubwo hatagira ahasigara, mugatura mu gihugu mwenyine.
9Uwiteka Nyiringabo yampishuriyeatya ati “Ingo nyinshi, ndetse n'ingo nini nziza zizaba imisaka, he kugirauzibamo.
10Imirima y'inzabibu cumi izavamo incuro imwe y'intebo, kandi ibibibiro cumi by'imbuto z'amasaka bizavamo incuro imwe y'igiseke.”
11Bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha, bakaba ari cyo biririrwa bakabirara inkera, kugezaaho bibahindura nk'abasazi.
12Mu birori byabo bagira inanga na nebelu n'ishako n'imyironge na vino, maze ntibite ku murimow'Uwiteka, ntibatekereze ibyo yakoze.
13Ni cyo cyatumyeubwoko bwanjye bujyanwa ho iminyago buzizeubupfu bwabwo, abanyacyubahiro bo muri bwo bishwe n'inzara kandi rubanda ruguyeumwuma.
14Ikuzimuhabaye ikirura, hasamishije akanwa kaho bitagira akagero, maze abantu banjye uko bangana bahamanukanaicyubahiro cyabo, ndetse n'uwo muri bo binezereye bagwanamo.
15Kandiumuntu acishijwe bugufin'ukomeye aracogozwa, n'amaso y'abibone na bo aracogozwa.
16Ariko Uwiteka Nyiringabo ashyirishijwe hejuru n'imanza zitabera. Imana yera iragaragarisha kwera kwayo gukiranuka.
17Icyo gihe abana b'intama bazarisha mu bikingi byabo uko bashatse, kandi mu matongo y'abakire inzererezi zizahahindūra.
18Bazabona ishyano abakururisha gukiranirwa ingeso zabo mbi nk'ukuruzaumugozi, bakururan'icyaha nk'ukururaumurunga w'igare,
19bakavuga bati “Ngaho natebuke, agire vubaumurimowe tuwurebe, n'umugambi w'Uwera wa Isirayeli wigire hano, uze tuwumenye.”
20Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n'icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy'umucyo, n'umucyo bakawushyira mu cyimbo cy'umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy'ibiryohereye, n'ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy'ibisharira.
21Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse.
22Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywainzoga, bakagira imbaraga zo guturiraibisindisha,
23bagatsindishiriza abakiranirwa ku bw'impongano, arikoumukiranutsi bakamwima ibyo atsindiye.
24Nuko rero nk'uko ibirimi by'umurirobikongora ibitsinsi, kandi nk'ukoubwatsi bwumye buhwama mu muriro, ni ko igishyitsi cyabo kizaba ikibore, n'uburabyo buzumabutumukenk'umukungugu, kuko banze amategeko y'Uwiteka Nyiringabo, bagahinyura ijambo ry'Uwera wa Isirayeli.
25Ni cyo gitumye Uwiteka arakariraubwoko bweuburakari bukongora nk'umuriro, akabanguriraukubokokwe kubica, imisozi igahindaumushyitsi, maze intumbi zabo zikamera nk'ibishingwe binyanyagiye mu mayira. Nyamarauburakari bwe ntiburashira, ahubwoukubokokwe kuracyabanguye.
26Azamanikira amahanga ya kure ibendera, azabahamagaza ikivugirizo ngo bave ku mpera y'isi, na bo bazaza n'ingoga bihuta.
27Muri bo nta wuzananirwa ngo asitare, nta wuzahunikira ngo asinzire, nta wuzakenyurukakandi n'udushumi tw'inkweto zabo ntituzacika.
28Imyambi yabo iratyaye n'imiheto yabo yose irabanze, inzara z'amafarashi yabo zizamera nk'amasarabwayi, n'inziga z'amagare yabo zizagenda nka serwakira.
29Kwivuga kwabo kuzabank'ukw'intare, bazīvuga nk'imigunzu y'intare. Ni koko bazīvuga bafateumuhigowabo bawujyane amahoro, kandi nta murengeziuzabaahari.
30Uwo munsi bazabahorereraho nk'uko inyanja ihorerauyirimo areba imusozi, akabona hariumwijima n'amakuba kandiumucyo wijimishijwe n'ibicu byaho.