1Uwiteka arambaza ati “Urwandiko rwo gusenda nyoko namusendesheje ruri he? Cyangwa se mu bo mbereyemoumwenda uwo nabahaye houbwishyu ni nde? Dore mwaguzwe muzizeibyaha byanyu, kandi ibicumurobyanyu ni byo byasendesheje nyoko.
2“Ubwo nazaga ni iki cyatumye ntagira uwo mpasanga, nahamagara hakuburauwitaba? Mbeseukubokokwanjye kuraheze byatuma kutabasha gucungura? Cyangwa se nta mbaraga mfite zakiza? Dore ncyashye inyanja ndayikamya, aho imigezi yari iri mpagiraubutayu, amafi yari arimo aranuka agwaumwuma kuko nta mazi ahari.
3Nambika ijuru kwirabura, ndyorosa ibigunira.”
4Umwami Imana impayeururimirw'abigishijwe kugirango menye gukomereshaurushyeamagambo, inkangura uko bukeye, ikanguriraugutwi kwanjye kumva nk'abantu bigishijwe.
5Umwami Imana inzibuyeugutwi, sinaba ikigande ngo mpindukirensubireinyuma.
6Abakubitanabategeyeumugongo n'imisaya nyitegera abampfurauruziga, kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n'isoni no gucirwa amacandwe.
7Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk'urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n'isoni.
8Untsindishiriza ari hafi, ni ndeuzamburanya? Duhagarare twembi,umureziwanjye ni nde? Nanyegere.
9Umwami Imana ni yo izampagarikira, ni ndeuzatsindisha? Bose bazasaza nk'umwambaro, inyenzi zizabarya pe!
10Ni nde wo muri mwe wubahaUwiteka akumviraumugaragu we? Ugenda mu mwijima adafiteumucyo niyiringire izina ry'Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye.
11Yemwe abacana mwese, nimukikize imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w'umurirowanyu no mu w'imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi: muzaryamanaumubabaro.