1“Mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashaka Uwiteka nimunyumve, murebeigitare mwasatuwehon'urwobo rw'inganzo mwacukuwemo.
2NimurebeAburahamu sogokuruzana Sara wababyaye, kuko ubwo Aburahamu yari akiri umwe namuhamagaye, nkamuhaumugisha nkamugwiza.
3“Uwiteka ahumurijei Siyoni n'imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije,ubutayubwaho abuhinduye nka Edeni n'ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y'Uwiteka, muri yo hazabaumunezero n'ibyishimo n'impundu n'amajwi y'indirimbo.
4“Bwoko bwanjye nimunyumve, shyanga ryanjye muntegere amatwi kuko ari jye itegeko rizaturukaho, kandi nzashyiraho amategeko yanjye abeumucyouviraamahanga.
5Gukiranuka kwanjye kuri hafi, agakiza kanjye karasohotse. Amaboko yanjye azacira amahanga imanza, ibirwa bizantegereza kandiukubokokwanjye ni ko baziringira.
6Nimwubureamaso yanyu murebeijuru, murebeno ku isi hasi. Ijuru rizatamurukank'umwotsi n'isi izasaza nk'umwambaro, n'abayibamo bazapfa nk'isazi, ariko agakiza kanjye kazagumahoiteka ryose kandi gukiranuka kwanjye ntikuzakuka.
7“Nimunyumve yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n'abantu kandi ntimugahagarikwe imitima n'ibitutsi byabo,
8kuko inyenzi zizabarya nk'uko zirya imyambaro, n'umurandauzabarya nk'uko uryaubwoya bw'intama, ariko gukiranuka kwanjye kuzahoraho iteka n'agakiza kanjye kazagumahoibihe byose.”
9Kanguka, kanguka, wambarane imbaraga, wa kubokok'Uwiteka we. Kanguka nko mu minsi ya kera, nko ku ngoma z'ibihe byashize. Si wowe se watemaguye Rahahuugasogota cya Kiyoka?
10Si wowe wakamije inyanja y'amazi maremare y'imuhengeri,ukarema inzira imuhengeri ku butakabwo mu nyanja ngo abacunguwe bayinyuremo?
11Nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezerouhorahouzabaku mitwe yabo, bazagiraumunezero n'ibyishimo,umubabaro no gusuhuzaumutimabizahungaumuhashya.
12“Jyeubwanjye ni jyeubahumuriza. Uri muntu ki, yeweutinyaumuntu kandi azapfa,ugatinya n'umwana w'umuntuuzahindurwa nk'ubwatsi,
13ukibagirwa Uwiteka wakuremye, ari we wabambye ijuru agashyiraho n'imfatiro z'isi, maze ukīrizaumunsi watinyeuburakari bw'umugome, iyo yitegura kurimbura? Mbeseuburakari bw'umugomebutwaye iki?
14Abanyagano b'ibicibwa bazabohorwa vuba, ntibazapfa ngo bajye muri rwa rwobo, kandi ibyokurya byabo ntibizabura.
15“Kuko ndi Uwiteka Imana yawe, ntera imiraba kuzīkuka mu nyanja, igahorera. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.
16Kandi nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicucu cy'ukubokokwanjye, kugirango ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z'isi nshya, mbwire i Siyoni nti ‘Muriubwoko bwanjye.’”
17Kanguka, kanguka, byukauhagarare Yerusalemu Uwiteka yashomeje ku gikombe cy'umujinya we,unyoye igikombe cy'ibidandabiranya,uracyiranguza.
18Mu bahungu yabyaye bose nta wo kumuyoboraubarimo, kandi mu bo yareze bose nta wo kumufataukuboko.
19Ibi byombi bikugezeho! Ni ndeuzakuririra? Kuba amatongo no kurimbuka, n'inzara n'inkota ko biguteye, naguhumurizante?
20Abahungu bawe bararabye bagwa mu mayirabiri hose, nk'uko isasu igwa mu kigoyi, bijuseumujinya w'Uwiteka ari wo guhanakw'Imana yawe.
21Nuko rero noneho umva ibi, yeweurenganaugasindautanyoye vino,
22umva ibyo Uwiteka Umwami wawe kandi Imana yawe iburanaurubanza rw'abantu bayo iti “Dore nkwatse igikombe cy'ibidandabiranya, ari cyo gikombe cy'umujinya wanjye wariufitemu ntoki, ntuzongera kukinywahoukundi.
23Ngishyize mu biganza by'abakurenganyaga bakakubwira bati ‘Rambarara tukugende hejuru’, naweugategaumugongo wawe nk'ubutakacyangwa nk'inzira y'abagenzi.”