1Kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni, ambara imyambaro yawe y'umurimbo Yerusalemuumurwa wera, kukouhereye noneutakebwe n'uwanduye batazongera kukwinjiramo.
2Ihungureumukungugu,uhagurukewicare Yerusalemu, wibohore ingoyi mu ijosi yewe mukobwa w'i Siyoni wajyanywe ari imbohe,
3kuko Uwiteka avuze ngo “Mwaguzweubusa, na none muzacungurwa ari nta fezautanze.”
4Umwami Imana iravuze iti “Ubwa mbere abantu banjye baramanutse bajya muri Egiputa basuhukirayo, Abashuri barabarenganya babahoraubusa.
5None ndagira nte?”Ni ko Uwiteka abaza. “Ko abantu banjye banyazwe ari nta mpamvu! Ababategeka barasakuza, kandi birizaumunsi batuka izina ryanjye.”Ni ko Uwiteka avuga.
6“Noneho abantu banjye bazamenya izina ryanjye, kuri wa munsi bazamenya ko ari jyeuvuga. Dore ni jye.”
7Erega ibirenge by'uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby'amahoro akazana inkuru z'ibyiza, akamamaza iby'agakiza akabwira i Siyoni ati “Imana yawe iri ku ngoma!”
8Ijwi ry'abarinzi bawe baranguruyebaririmbira hamwe, kuko ubwo Uwiteka azagaruka i Siyoni bazamwireberaubwabo.
9Nimuturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y'i Yerusalemu mwe yabaye imyirare, kuko Uwiteka ahumurizaabantu be acunguye i Yerusalemu.
10Uwiteka ahinaumwambaro wo ku kubokokwe kwera imbere y'amahanga yose, impera z'isi zose zizabona agakiza k'Imana yacu.
11Nimugende, nimugende musohokemo ntimukoreku kintu cyose gihumanye, muve muriBabuloni hagati. Yemwe bahetsi baheka ibintu by'Uwiteka, murajye mwiyeza.
12Ntimuzavayo mwihuta, kandi ntimuzagenda nk'abahunga, kuko Uwiteka azabajya imbere, Imana ya Isirayeli ni yo izabashorera.
13Dore Umugaragu wanjye azakora iby'ubwenge asumbe abandi, azashyirwa hejuru akomere cyane.
14Nk'uko benshi bamutangariraga kuko mu maso he hononekaye ntihase n'ah'umuntu, n'ishusho ye yononekaye ntise n'iy'abana b'abantu,
15uko ni ko azaminjagira amahanga menshi, abami bazumirirwa imbere ye kuko bazabona icyo batabwiwe, n'icyo batumvise bazakimenya.