1Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandiukubokok'Uwiteka kwahishuriwende?
2Kuko yakuriyeimbere ye nk'ikigejigeji, nk'igishyitsi cyumburiramu butakabwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afiteubwiza bwatuma tumwifuza.
3Yarasuzugurwaga akangwa n'abantu, yariumunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk'umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.
4Niukuriintimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk'uwakubiswe n'Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n'imibabaro.
5Nyamara ibicumurobyacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwegukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.
6Twese twayobye nk'intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.
7Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk'umwana w'intama bajyana kubaga, cyangwa nk'uko intama icecekera imbere y'abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.
8Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b'igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y'abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuroby'ubwoko bwe?
9Bategetse ko ahambanwa n'abanyabyaha, yari kumwe n'umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiragaurugomo, kandi ntagireuburyarya mu kanwa ke.
10Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwoubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukurahoibyaha, azabonaurubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n'ukubokokwe.
11Azabona ibiturukamu bise by'ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjyeukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo.
12Ni cyo gituma nzamugabanyaumugabane n'abakomeye, azagabana iminyago n'abanyamaboko, kuko yasutseubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n'abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.