Ezayi 54:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1“Ishime, wa ngumba we itabyara. Turagarauririmbeuterehejuru woweutaramukwa, kuko abana b'igishubaziko barutaubwinshi abana b'umugeniwarongowe.”Ni ko Uwiteka avuga.

2“Agūra ikibanza cy'ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukirehafi wungure imigozi yawe ibe miremire,ushimangire imambo zawe,

3kukouzarambura ujya iburyo n'ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindūra amahanga, kandi ruzatuza abantu mu miduguduyabaye amatongo.

4Witinya kukoutazakorwa n'isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwouzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n'umugayowo mu bupfakazi bwawe ntuzawibukaukundi.

5Kuko Umuremyi wawe ari we mugabowawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y'isi yose.

6“Uwiteka aguhamagaye nk'umugorew'igishubazikoufiteagahinda mu mutima, nk'umugorewo mu busoreiyo asenzwe.”Ni ko Imana yawe ivuga.

7“Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi.

8Nakurakariyeuburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.”Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga.

9“Ibyo ndabihwanya n'iby'umwuzurewo mu gihe cya Nowa, nk'uko narahiye koumwuzurewo mu gihe cya Nowautazongera kubahoku isi, ni ko narahiye ko ntazakurakarira nkaguhana.

10Imisozi izavaho n'udusozituzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n'isezerano ry'amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.”Ni ko Uwitekaukugirira ibambe avuga.

11“Yeweurengana,ugahungabanywa n'inkubi y'umuyagantuhumurizwe, amabuye yawe nzayateraho amabara meza, imfatiro zawe nzazishingisha safiro.

12Iminara yawe nzayubakisha amabuye abengerana, kandiurugabano rwawe nzarushingisha amabuye anezeza.

13“Abana bawe bose bazigishwa n'Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi.

14Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kukoutazatinya,uzabakure y'ibiteyeubwoba kuko bitazakwegera.

15Ahari bazaterana ariko si jyeuzabaubateranije,uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize.

16“Dore ni jyeuremaumucuziuvugutiraumurirow'amakara agakuramoicyuma akoreshaumurimowe, kandiumurimbuzi namuremeye kurimbura.

17Ariko nta ntwaro bacuriyekukurwanya izagira icyo igutwara, kandiururimirwose ruzaguhagurukirakukuburanyauzarutsinda. Ibyo ni byo muragew'abagaragu b'Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturukaaho ndi.”Ni ko Uwiteka avuga.