1“Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n'udafite ifeza na we naze. Nimuze muguremurye, nimuze mugurevino n'amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi.
2Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugireumwete wo kunyumvira mubonekurya ibyiza,ubugingo bwanyu bukishimiraumubyibuho.
3“Mutegeamatwi muze aho ndi munyumve,ubugingo bwanyu bubonekubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.
4Dore mutanze houmugabowo guhamiriza amahanga, akabaumwami w'amoko n'umugabawayo.
5Doreuzahamagara ishyangautazi, kandi n'iryari ritakuzi rizakwirukiraho ku bw'Uwiteka Imana yawe, ku bw'Uwera wa Isirayeli kuko azaba aguhayeicyubahiro.”
6Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.
7Umunyabyaha nareke ingeso ze,ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukireUwiteka na we aramugirira ibambe, agarukireImana yacu kuko izamubabarira rwose pe.
8“Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye!”Ni ko Uwiteka avuga.
9“Nk'uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n'ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.
10“Nk'uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosaubutakabukameza imbuto bugatoshya n'ingundu, bugahaumubibyi imbuto n'ushaka kurya bukamuhaumutsima,
11ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagarukaubusaahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukoraicyo naritumye.
12“Muzasohokana ibyishimo, muzashorerwa amahoro muvayo. Imisozi n'udusozibizaturagara biririmbire imbere yanyu, ibiti byose byo mu gasozi bizakoma mu mashyi.
13Mu cyimbo cy'umufatangwe hazameraumuberoshi, mu cyimbo cy'umukerihazameraumuhadasi, bizubahisha izina ry'Uwiteka, bizaba ikimenyetso gihoraho kitazakurwaho.”