1Uwiteka aravuga ati “Mwitondere iby'ukuri, mukoreibyo gukiranuka kuko agakiza kanjye hari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiyeguhishurwa.
2Hahirwaumuntuukoraibyo n'umwana w'umuntuubikomeza, akeza isabato ntayice, akarindaukubokokwe ngo kudakora icyaha cyose.”
3Kandiumunyamahangauhakwa ku Uwiteka ye kuvugaati “Uwiteka ntazabura kuntandukanya n'ubwoko bwe.”Kandi n'inkone ye kuvugaiti “Dore ndi igiti cyumye.”
4Kuko Uwiteka avuga ati “Iby'inkone zeza amasabato yanjye, zigahitamo ibyo nishimira zigakomeza isezerano ryanjye,
5nzazishyiriraurwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n'izina riruta kugiraabahungu n'abakobwa. Nzaziha izina rizahoraho ritazakurwaho.
6“Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye bakaba abagaragu be,umuntu wese akeza isabato ntayice agakomeza isezerano ryanjye,
7abo na bo nzabageza ku musoziwanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y'urusengero. Ibitambo byabo byoswa n'amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose.”
8Umwami Imana ikoranya ibicibwa bya Isirayeli iravuze iti “Nzongera kumukoraniriza abandiudashyizeho abe bakoranijwe.”
9Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwese mwe, nimuze murye, namwe nyamaswa zo mu ishyamba.
10Abarinzi be ni impumyi bose nta cyo bazi, bose ni nk'imbwa z'ibiragi zitabasha kumoka; bararota bakaryama bagakunda guhunikira.
11Ni koko ni imbwa z'ibisambo zidahaga, ni abungeri batabasha kumenya, bose bateshuka inzira bajya mu yaboubwabo,umuntu wese yishakira indamu mu buryo bwose.
12Baravuganabati “Nimuze mbazanire vino tunyweibishindisha tuvuyarare. N'ejo na ho bizaba bityo, bitagira akagero.”