1Umukiranutsi arashira ariko nta wabyitayeho, abanyabuntu barakurwaho, ariko abantu ntibazi koumukiranutsi aba akijijwe ibyago byenda kuza.
2Agera mu mahoroumuntu wese wagendaga akiranuka, azaruhukiraku buriribwe.
3“Nimwigire hino, mwa bahungu b'umugorew'umushitsikazi mwe,urubyaro rw'umusambanyi na maraya.
4Uwo musekani nde? Uwo munegurizaizuru ni nde, mukamurabiriza indimi? Ntimuri abana b'abanyabyaha,urubyaro rw'abanyabinyoma,
5yemwe abihangishaho muri munsi y'imirinzi n'igiti cyose kibisi, mukicira abana mu bikombe, mu bihanamanga byo mu rutare?
6Mu mabuye y'ibitare anyerera yo mu gikombe ni ho hariumugabane wawe, ayo ngayo ni yo mugabane wawe, ni yo wasukiriye amaturo anyobwaukayatura n'ayandi maturo. Ubu se ndacyariuwitwarwaho ku bimeze bityo?
7Ku musozimuremure muninini ho washyizeuburiribwawe, kandi ni ho wazamukagaukajya gutamba ibitambo.
8Kandi washyizeurwibutso rwawe inyuma y'inzugi n'ibikomanizo, kuko wambariyeubusaundiutarijye, wurirauburiribwaweubugirabugari,usezerana na bo isezeranoubonyeuburiribwabourabukunda.
9Washengereyeumwami wihezuye imibavu igutamyeho,utumaintumwa zawe kure,urisuzuguzabikugezaikuzimu.
10Wagenzeurugendo rurerure ruguterakunanirwa, arikontiwisubiramo ngouvugeuti ‘Nta cyo rumaze.’Wabonye ikikongeramo imbaraga, ni cyo cyatumyeutiheba.
11“Mbese uwo watinyeugashyaubwoba ni nde, bigatumaubeshya ntunyibuke kandiukabyirengagiza? Mbese simaze igihe kirekire niyumanganije ntunyubahe?
12Nzavuga gukiranuka kwawe, kandi n'imirimo yawe ntizagira icyo ikumarira.
13Ubwoutaka, ibyo wakoranije ngaho nibigukizeariko reroumuyagauzabitwara,umwukauzabikurahobyose. Arikounyizera ni weuzahindūra igihugu kandi ni weuzaragwaumusoziwanjye wera.”
14Kandi azavuga ati “Nimutumburure, nimutumbururemutunganye inzira, mukureibisitaza mu nzira y'ubwoko bwanjye.”
15Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti “Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n'ufiteumutimaumenetse wicisha bugufi, kugirango mpembure imyuka y'abicisha bugufi, mpembure n'abafite imitima imenetse.
16Sinatongana iminsi yose, kandi sinahora ndakaye iteka ryose, kuko imyuka n'imitima naremye byashirira imbere yanjye.
17Icyaha cye cy'umururumba ni cyo cyandakaje ndamukubita. Narihishe ndakaye, ariko akomeza gusubirainyuma mu ngeso zikundwan'umutimawe.
18“Nabonye ingeso ze nzamukiza, kandi nzamuyobora musubizeibyo kumumaranaumubabaro hamwe n'abamuborogeye.
19Ni jyeuremaishimwe ry'imirwa, ngo ‘Amahoro, amahoro abe ku uri kure no ku uwo hafi, nanjye nzamukiza.’”Ni ko Uwiteka avuga.
20“Ariko abanyabyaha bameze nk'inyanja izikuka uko itabasha gucayuka, amazi yayo azikura isayo n'imivumba.
21Nta mahoro y'abanyabyaha.”Ni ko Imana yanjye ivuga.