Ezayi 58:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1“Shyira ejuruuvugecyane we kugerura, rangururaijwi ryawe nk'ikonderaubwireubwoko bwanjye ibicumurobyabwo,ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.

2Icyakora banshaka uko bukeyebishimira kumenya inzira zanjye, nk'ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y'Imana yabo, ni ko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana.

3“Ndetse barabaza bati ‘Mbese igituma twiyirizaubusantubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabazaukabyirengagiza?’
“Mbiterwa n'uko ku munsi wanyu wo kwiyirizaubusamuba mubonye uko mwinezezaubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose.

4Dore icyo mwiyiririzaubusan'ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by'abanyarugomo. Kuri ubu ntimukiyirizaubusauko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru.

5Ugira ngo kwiyirizaubuzanshima kumezegutyo? Mbese niumunsiumuntu yibabarizamo akubikaumutwe nk'umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyirizaubusa, n'umunsi Uwiteka yishimira?

6“Ahubwo kwiyirizaubusanshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z'urugomo, mugahambura imigozi y'uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugacaiby'agahato byose.

7Kandiukarekuraugatanga ibyokurya byaweukagaburiraabashonji,ukazana abakene bāmeneshejweukabashyira mu nzu yawe, wabonauwambayeubusaukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.

8“Maze reroumucyo waweuzaherakoutambike nk'umuseke,ubukirebwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy'Uwiteka kizaba kigushoreye.

9Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutakaazavuga ati ‘Ndi hano.’
“Niwikuramoagahato no gutungaurutokino kuvuganabi,

10ukihotoreraumushonjiugahazaumunyamubabaro,umucyo waweuzaherakouviremu mwijima, kandiurwijiji rwawe ruzatamurukahabe amanywa y'ihangu.

11Uwiteka azajya akuyobora, azahazaubugingo bwawe mu bihe by'amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk'urutokirwuhirwa, kandiuzabank'isōko y'amazi idakama.

12N'abazagukomokaho bazubakamu matongo ya kera yasenyutse,uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandiuzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo.

13“Nuhindukirantukandagire isabato,ukanga gukoraibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwoukitaisabatoumunezero,umunsi wera w'Uwitekaukawita uw'icyubahiroukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugireibyoushaka ku bwawe,

14nukouzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z'igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruzaYakobo.”Akanwa k'Uwiteka ni ko kabivuze.