1Doreukubokok'Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n'ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.
2Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu, n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubimaamaso ikanga no kumva.
3Erega amaboko yanyu yahindanijwe n'amaraso, intoki zanyu zandujwe no gukiranirwa, akanwa kanyu kavuga ibinyoma, n'ururimirwanyu ruvugaibibi by'ibihwehwe!
4Nta wuregera gukiranuka, kandi nta wuburanaiby'ukuri, ahubwo biringira ibitagiraumumaro, bakavuga ibinyoma, basama inda z'igomwa bakabyara gukiranirwa.
5Baturagaamagi y'impiri bakabohaurutagangurwa,uriyeamagi yabo arapfa, wamena igi hagahubukamoincira.
6Intagangurwa zabo ntizizaba imyambaro, kandi ntibabasha kwiyorosa imirimo yabo. Ibyo bakora ni ibyo gukiranirwa, bakoresha intoki zabo imirimo y'urugomo.
7Ibirenge byabo byirukiragukoraibibi, kandi bihutirakuvusha amaraso y'abatacumuyebibwira ibyo gukiranirwa, aho bajya hose niugusenya no kurimbura.
8Inzira y'amahoro ntibayizi kandi mu migendere yabo ntibagira imanza zitabera, biremeye inzira zigoramye,uzigendamo wese ntazi amahoro.
9Ni cyo gituma imanza zitabera zituba kure no gukiranuka ntikutugeraho, dutegerezeumucyo tukabonaumwijima, twiringire itangaza tukagenda mu rwijiji.
10Dukabakaba ku nzu nk'impumyi, niukuriturakabakaba nk'abatagira amaso, ku manywa y'ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumezenk'intumbi.
11Twese twivuga nk'idubu tukaganya cyane nk'inuma iguguza, dutegereza itegeko ariko nta ryo, twiringira agakiza ariko kakatuba kure.
12Erega ibicumurobyacu bibaye byinshi imbere yawe, kandi ibyaha byacu ari byo bidushinja! Ndetse ibicumurobyacu turi kumwe na byo, kandi no gukiranirwa kwacu na ko turakuzi.
13Turacumurakandi twihakana Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikira Imana yacu, tukavuga iby'agahato n'ubugome, twibwira ibinyoma tukabivuga tubikuye ku mutima.
14Imanza zitabera zisubizwa inyuma no gukiranuka kugahagarara kure, kukoukurikwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira.
15Niukurikoko,ukurikurabuze,uretse ibibi abaumunyage.
Uwiteka yarabibonye ararakara kuko nta manza zitabera zihari,
16kandi abona ari nta muntuuhari, atangazwa n'uko nta n'uwo kubitwarira. Ni cyo cyatumyeukubokokwe ari ko kwamuzaniye agakiza, kandi gukiranuka kwe kukamuteragushikama.
17Yambara gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza, yambara agakiza kaba ingofero, yambara n'imyenda yo guhōra ayigira imyambaro, yambikwaumwete nk'umwitero.
18Azabitura ibihwanye n'ibyo bakoze, abanzi be azabiturauburakari n'ababisha be azabahōra, kandi n'ibirwa azabiha inyiturano.
19Ni bwo bazubahaizina ry'Uwitekauhereye iburengerazuba, bakubahaicyubahiro cyeuhereye aho izuba rirasira, kuko azaza nk'umugeziuhururaujyanwa n'Umwuka w'Uwiteka.
20“Nukoumucunguzi azaza i Siyoni, asange Abayakobo bahindukirabakareka gucumura.”Ni ko Uwiteka avuga.
21Maze aravuga ati “Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjyeukurihon'amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukanan'akanwa kawe n'akanwa k'urubyaro rwawe, kandi n'ak'ubuvivibwawe,uhereye ubuukageza iteka ryose.”Ni ko Uwiteka avuga.