1Mu mwakaumwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y'ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwiraurusengero.
2Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo,umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga.
3Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuyeicyubahiro cye.”
4Imfatiro z'irebe ry'umuryango zinyeganyezwa n'ijwi ry'uwavuze ijwi rirenga, inzu yose yuzuraumwotsi.
5Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndiumunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y'ubwoko bufiteiminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.”
6Maze umwe mu Baserafi araguruka, aza aho ndi afite ikara mu ntoki ryaka yakujeurugarama ku gicaniro,
7arinkoza ku munwa arambwira ati “Dore iri rigukozeku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.”
8Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?”
Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jyeutuma.”
9Irambwira iti “Gendaubwire ubu bwoko uti ‘Kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya, kurebamuzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’28.26-27
10Ujyeunangira imitima y'ubu bwoko,uhindure amatwi yabo ibihuri,upfuke amaso yabo kugirango batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukirabagakira.”
11Ndayibaza nti “Nyagasani, ibyo bizageza he?”
Iransubizaiti “Bizageza aho imiduguduizabera imyirare ari nta wuyibamo, n'amazu ari nta wuyabamo, n'igihugu kigahinduka amatongo rwose,
12Uwiteka akarangiza kwimuriraabantu kure, kandi amatongo akaba menshi muri iki gihugu.
13Kandi naho cyasigarwamo n'umugabane umwe mu icumi, na bwo kizongera gutwikwa, nk'uko ibiti by'umwela n'umwaloni bisigarana igishyitsi bimaze gucibwa, ni kourubyaro rwera rusa n'igishyitsi cyarwo.”