Ezayi 60:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Byukaurabagirane kukoumucyo wawe uje, kandiubwiza bw'Uwiteka bukababukurasiye.

2Doreumwijimauzatwikira isi,umwijima w'icuraburindiuzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandiubwiza bwe buzakugaragaraho.

3Amahanga azaganaumucyo wawe, n'abami bazagusangaubyukanye kurabagirana.

4Ubura amaso yaweuraranganyeurebe, bose baraterana baza bagusanga baje aho uri, abahungu bawe bazaza baturukakure n'abakobwa bawe bazaza bahagatiwe.

5Ni houzarebaugacya,umutimawaweuzikanga hanyuma waguke, kukoubwinshi bw'ibuturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n'iby'ubutunzi bw'amahanga bizaza aho uri.

6Amashyo y'ingamiya azakudendezaho, ingamiya nto z'i Midiyani n'iza Efa. Zose zizaza ziturukai Sheba, zizaba zihetse izahabu n'imibavu zerekana ishimwe ry'Uwiteka.

7Imikumbi y'i Kedari yose izakoranirizwa aho uri, amapfizi y'intama y'i Nebawoti azagukorera, azuriraigicaniro cyanjye ashimwe, kandi nzubahiriza inzu y'icyubahiro cyanjye.

8Aba ni bande bagurukank'igicu, bakamera nk'inuma zisubiramu madirishya yazo?

9Niukuriibirwa bizantegereza, n'inkuge z'i Tarushishi ni zo zizabanza kuzanaabahungu bawe zibakura kure, bazanye ifeza n'izahabu byabo ku bw'izina ry'Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli kuko yakubahirije.

10“Abanyamahanga bazubakainkike zawe, n'abami babo bazagukorera kuko narakaye nkagukubita, ariko none ngize imbabazi ndakubabarira.

11Amarembo yawe azahora yuguruweiteka, ntazugarirwa ku manywa na nijoro, kugirango abantu bakuzanireubutunzi bw'amahanga n'abami bayo ari imfate.

12Ishyanga n'ubwami bitazemera kugukorera bizashiraho, ni koko ayo mahanga azarimburwa rwose.

13“Ibiti by'icyubahiro by'i Lebanoni bizaza aho uri, imyerezi n'imiberoshi n'imiteyashuri bizazira hamwe, kugirango birimbisheubuturobwanjye bwera, kandi aho nshyira ibirenge byanjye nzahubahiriza.

14Abahungu b'abakurenganyaga bazaza bakwikubiteimbere, n'abagusuzuguragabazunamaku birenge byawe, bakwite Umurwa w'Uwiteka, Siyoni, ah'Uwera wa Isirayeli.

15“Nubwo waretsweukangwa ntihabe hariukikunyuramo, nzakurutisha ahandi nguheubwiza buhoraho n'ibyishimo by'ibihe byinshi.

16Kandiuzonka n'amashereka y'amahanga,uzonka amabere y'abami. Nukouzamenya yuko jyewe Uwiteka ndi Umukizawawe n'Umucunguzi wawe,umunyambaraga wa Yakobo.

17“Mu cyimbo cy'imiringa nzazana izahabu, no mu cyimbo cy'icyuma nzazana ifeza. Mu cyimbo cy'igiti nzazana imiringa, no mu cyimbo cy'amabuye nzazana ibyuma. Amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro.

18Urugomontiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura aho ingabano zawe zigera hose, ahubwo inkike zaweuzazita Agakiza, n'amarembo yaweuzayita Ishimwe.

19“Ku manywa izuba si ryo rizakuberaumucyo, kandiukwezi si ko kuzakuberaumwezi, ahubwo Uwiteka ni weuzakuberaumucyouhoraho, kandi Imana yawe ni yo izakuberaicyubahiro.

20Izuba ryawe ntirizarengaukundi, kandiukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari weuzakuberaumucyouhoraho, n'iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize.

21Kandi abantu bawe bose bazaba abakiranutsi, bazaragwa igihugu kugezaiteka ryose, bazaba ishami nitereye,umurimow'intoki zanjyeumpesha icyubahiro.

22Umuto azagwira abe mo igihumbi,uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora.”