Ezayi 61:1-11 BYSB2001 - Bible AI

1Umwuka w'Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwanezaubutumwa bwiza, yantumye kuvuraabafite imvune mu mutimano kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukinguriraabari mu nzu y'imbohe.

2Kandi yantumye no kumenyesha abantuumwaka w'imbabazi z'Uwiteka, n'umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhozaabarira bose.

3Yantumye no gushyiriraho itegeko ab'i Siyoni barira, ryo kubahaikamba mu cyimbo cy'ivu, n'amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy'ubwirabure, n'umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cy'umutimawihebye, kugirango bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n'Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.

4Nuko bazubakaahasenyutse, bazuburaamatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imiduguduyasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare.

5Abanyamahanga ni bo bazabaragirira imikumbi, kandi abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu.

6Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b'Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b'Imana yacu, muzarya ibyo abanyamahanga batunze, kandi mu cyubahiro cyabo ni ho muzirātira.

7Mu cyimbo cyo gukorwa n'isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimiraumugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagiraumunezerouhoraho.

8“Kuko jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa, kandi nzabitura ibikwiriye iby'ukuri, nzasezerana na bo isezerano rihoraho.

9Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n'abana babo bazamenywa mu moko, n'abazababona bose bazemera ko ariurubyaro Uwiteka yahayeumugisha.”

10Nzajya nishimira Uwiteka cyane,umutimawanjyeuzajyaunezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y'agakiza, akamfubikaumwitero wo gukiranuka, nk'ukoumukwe arimba akambara ikamba, kandi nk'ukoumugeniarimbishwa iby'umurimbo bye.

11Nk'ukoubutakabumeraumumero, kandi nk'ukoumurimaumeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n'ishimwe imbere y'amahanga yose.