Ezayi 63:1-19 BYSB2001 - Bible AI

1Uriya ni ndeuturutse muri Edomu, agahagurukai Bosira yambaye imyambaro y'imihemba, yambaye imyenda y'icyubahiro agendana imbaraga zihebuje? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
“Ni jyeuvugisha gukiranuka, nyir'imbaraga zo gukiza.”

2Ni iki gitumye imyenda yawe itukura, imyambaro yawe igasa n'iy'uwengesheje ibirenge mu muvurewengerwamo vino?

3“Niyengeshejeumuvurejyenyine, mu bantu bo mu mahanga yose nta n'umwe twari kumwe. Niukurinabengesheje ibirenge ndakaye, mbavungishaumujinya wanjye maze amaraso yabo yimisha ku myambaro yanjye, imyenda yanjye yose irahindana.

4Kuko nari naragambiriyeumunsi wo guhoreramo inzigo, none n'umwaka wo gucungura abantu banjye na wouratashye.

5Nararanganije amaso mbona nta wutabaye, ntangazwa n'uko ari nta wandengeye. Ni cyo cyatumyeukubokokwanjye kunzanira agakiza, n'uburakari bwanjye ni bwo bwandengeye.

6Mvungisha amahangauburakari bwanjye, mbasindishaumujinya wanjye, amaraso yabo nyavushiriza ku isi.”

7Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n'ishimwe rye, ibyo yaduhayebyose nzajya mbivuga uko bingana, muvugen'ibyiza byinshi yagiriye inzu ya Isirayeli, ibyo yabahereyeubuntu, nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana.

8Kuko yavuze ati “Niukuriaba ni abantu banjye, abana batariganya.”Nuko ababere Umukiza.

9Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose, na marayikauhoraimbere ye yajyaga abakiza. Urukundo rwe n'imbabazi ze ni byo byamuteyekubacungura, yarabateruragaakabaheka iminsi yose ya kera.

10Ariko baragoma bababaza Umwuka we wera, bituma ahindukaumwanzi wabo ndetse ubwe arwana na bo.

11Maze yibuka ibya kera, yibuka Mose n'abantu be ati “Uwabazamuranye n'abungeri b'intama ze, akabakura mu nyanja agiye he? Uwabashyizemo Umwuka we wera ari he?

12Ni nde watumyeukubokokwe kw'icyubahiro kugenda iruhande rw'iburyo rwa Mose, agatandukanya amazi imbere yabo akihesha izina rihoraho,

13akabanyuza imuhengeri nk'amafarashi anyura mu butayu, ntibasitare?

14Nk'uko inka zinyura mu gikombe, ni ko Umwuka w'Uwiteka yabaruhuraga.”Uko ni ko wayoboye abantu bawe, kugirango wiheshe izina ry'icyubahiro.

15Reba hasi uri mu ijuru, witegereze uri mu buturobwo kwera kwawe n'ubw'icyubahiro cyawe. Umwete wawe n'imirimo yawe y'imbaraga biri he? Urukundo rwo mu mutimawawe n'imbabazi zawe ndabyimwe.

16Erega ni wowe Data wa twese, nubwo Aburahamu atatuzi, Isirayeli ntatwemere! Woweubwawe Uwiteka, ni wowe Data wa twese, uri Umucunguzi wacu,uhereye kera kose ni ryo zina ryawe.

17Uwiteka, ni iki gitumautuyobya inzira zawe,ukanangira imitima yacu ntitukubahe? Garukaugirire abagaragu bawe, ari bo miryango ya gakondo yawe.

18Abantu bawe bera bahategetse igihe gito gusa, abanzi bacu bakuribatiyeubuturobwawe bwera.

19Twahindutse nk'abatigeze gutegekwa nawe, nk'abatigeze kwitirirwa izina ryawe.