1Icyampaugasatura ijuruukamanuka, imisozi igatengukiraimbere yawe nk'ukoumuriroutwika inyayuukatuza amazi, kugirango izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe.
2Ubwo wakoraga ibiteyeubwoba tutabyibwiraga, waramanutse imisozi itengukiraimbere yawe,
3kukouhereye kera ntabwo abantu bigeze kumenya, cyangwa kumvisha amatwi no kurebesha amaso, indi mana igira icyo imarirauyitegereza, itari wowe.
4Ubonana n'unezererwa ibyo gukiranuka akabikora, n'abagendera mu nzira zawe bakwibuka, ariko wararakayekuko twakoze ibyaha, ndetse twabimazemo igihe kirekire. Aho no gukizwa tuzakizwa?
5Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n'ibyo twakiranutse byose bimeze nk'ubushwambagara bufiteibizinga, twese turabank'ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk'umuyaga.
6Nta wambaza izina ryawe, nta wibatura ngo akugundire kuko watwimye amaso,ukadutsembauduhoyegukiranirwa kwacu.
7Ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uriumubumbyiwacu, twese turiumurimow'intoki zawe.
8Uwiteka, wirakara cyane bikabije, we guhorawibuka gukiranirwa kwacu iteka ryose, turakwinginze witegereze, twese turi abantu bawe.
9Imiduguduyawe yera ihindutse ikidaturwa, i Siyoni habaye ikidaturwa, i Yerusalemu habaye amatongo.
10Inzu yacu yera nziza, aho ba sogokuruzabaguhimbarizaga yarahiye, n'ibintu byacu byose binezeza byarononekaye.
11Uwiteka,uziyumanganya kandi bimeze bityo? Uzacecekautugirire nabi rwose?