Ezayi 65:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1“Nabaririjwe n'abatanyitagaho, nabonywe n'abatanshatse. Mbwira ishyanga rititiriwe izina ryanjye nti ‘Nimundebe, nimundebe.’

2Arikoubwoko bw'abagome nabutegeraga amabokoumunsiukira, bagendanaga ingeso mbi bakurikiza ibyo bibwiraubwabo.

3Ni abantu bakorera ibindakaza imbere yanjye hato na hato, bagatambira ibitambo mu masambu yabo, bakosereza imibavu ku bicaniro byubakishijwe amatafari.

4Bakicara mu bituro bakarara ahantu hihishe, bakarya inyama z'ingurube, kandi mu nzabya zabo hakabamoumufaw'inyama z'ibizira,

5bakavuga bati ‘Hagararaukwawe winyegera, kuko nkurusha gukiranuka.’Abo bamberaumwotsi wo mu mazuru n'umurirowakaukirizaumunsi.

6“Dore ibyo biranditswe imbere yanjye sinzabyihorera, ahubwo nzabyitura, ni koko nzabibitura bigere ku mitima yabo.

7Gukiranirwa kwanyuubwanyu, n'ukwa ba sogokuruzawanyu nzakubiturirahamwe.”Ni ko Uwiteka avuga. “Boserezaga imibavu ku misozi bakantukishiriza ku dusozi. Ni cyo gituma nzabitura ibikwiriye ibyo bakoze bikagera mu mitima yabo.”

8Uwiteka aravuga ati “Nk'uko iseriry'inzabibu rivamoumutobebakavuga bati ‘Ntuwurimbure kukougifiteumumaro’, ni ko nzagirira abagaragu banjye ne kubarimbura bose.

9Muri Yakobo nzahakuraurubyaro, no muri Yuda nzakuramouwo kuragwa imisozi yanjye, abatoni banjye bazaharagwa n'abagaragu banjye bazahatura.

10Maze i Sharoni hazaba ikiraro cy'intama, kandi igikombe cya Akori kizaba igikumba cy'amashyo y'inka, nzahagabira abantu banjye banshakaga.

11“Ariko mwebwe abimūye Uwiteka mukibagirwaumusoziwanjye wera, mugatereka Gadi intango mukanywera Meni vino y'inkangaza,

12nzabategekera inkota namwe mwese muzacira bugufikwicwa, kuko ubwo nabahamagaraga mutitabye, kandi ubwo nababwiraga ntimwumviye, ahubwo mugakora ibyo nanze mugahitamo ibitanezeza.”

13Ni cyo gituma Umwami Imana ivuga iti “Dore abagaragu banjye bazarya naho mwebwe muzicwa n'inzara, abagaragu banjye bazanywa naho mwebwe muzicwa n'inyota, abagaragu banjye bazanezerwa naho mwebwe muzakorwa n'isoni.

14Dore abagaragu banjye bazaririmbishwa n'umunezero wo mu mitima naho mwebwe muzarizwa n'agahinda ko mu mutima, muborozwe n'imitima ibabaye.

15Kandi izina ryanyu muzarisigira abatoni banjye ribe incyuro, Umwami Imana izabica, abagaragu bayo izabita irindi zina.

16Maze uwo mu isiushakaumugisha azawusabaImana y'ukuri, n'uwo mu isiurahira azarahira Imana y'ukuri, kuko imibabaro ya kera yibagiranye, igahishwa amaso yanjye.

17“Dore ndarema ijuru rishya n'isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa.

18Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakabaumunezero.

19Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye, kandi ijwi ryo kuriran'imiborogo ntibizahumvikanaukundi.

20Ntihazongera kubamoumwanaumazeiminsi mike, cyangwaumusazaudashyikije imyaka ye, kukoumwana azapfa amaze imyaka ijana, arikoumunyabyaha azavumwa, apfe atamaze imyaka ijana.

21Bazubakaamazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.

22Ntibazubakaamazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n'abandi, kuko bazamara imyaka nk'ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y'intoki zabo.

23Ntibazaruhiraubusakandi ntibazabyara abana bo kubonaamakuba, kuko bazaba ariurubyaro rw'abahaweumugisha n'Uwiteka, hamwe n'abazabakomokaho.

24Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva.

25Isega n'umwana w'intama bizarishanya, intare zizarishaubwatsi nk'inka,umukungugu ni wouzabaibyokurya by'inzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musoziwanjye wera.”Ni ko Uwiteka avuga.