Ezayi 66:1-24 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y'ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukirahazaba ari hantu ki?

2Kuko ibyo byoseukubokokwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.”Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho niumukeneufiteumutimaumenetse, agahindishwaumushitsi n'ijambo ryanjye.

3“Ubaga inka ahwanye n'uwicaumuntu,utambaumwana w'intama ahwanye n'uvunaimbwa ijosi,uturaituro ahwanye n'utuyeamaraso y'ingurube,uwosaimibavu ahwanye n'usabira igishushanyo gisengwaumugisha. Niukurikoko bitoranirije inzira zaboubwabo, imitima yabo yishimira ibyo bazira.

4None nanjye nzabatoraniriza ibibashukashuka, mbateze ibibateraubwoba kuko ubwo nahamagaraga ari nta wanyitabye, igihe navugagantibumvise, ahubwo bakoraga ibyo nanze bagahitamo ibitanezeza.”

5Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, yemwe abahindishwa imishyitsi n'ijambo rye! “Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye baravuze bati ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebeumunezero wanyu!’Ariko bazakorwa n'isoni.

6Nimwumve ijwi ryo kuvurungana riri mu murwa rigaturukamu rusengero, ni iry'Uwiteka witura abanzi be.

7“Yabyaye atararamukwa, ibise bitaraza abyaraumwana w'umuhungu.

8Ni nde wigeze kumva ibimeze bityo? Ni nde wigeze kubonaibisa bityo? Mbese igihugu cyavukaumunsi umwe? Ishyanga ryabyarirwa icyarimwe? Nyamara i Siyoni habyaye abana hakiramukwa.

9Mbese nzatuma batwita ne gutumababyara?”Ni byo Uwiteka abaza. “Ko ari jyeutumababyara nabaziba inda?”Ni byo Imana yawe ibaza.

10“Mwishimane n'i Yerusalemu muhanezererwe, mwa bahakunda mwese mwe. Namwe abaharirira mwese mwishimane na ho kuko munezerewe,

11kugirango mwonke muhageamashereka y'ibihahumuriza, muryoherwe mwishimire icyubahiro cyaho gihebuje.”

12Uwiteka aravuga ati “Dore nzahayoboraho amahoro ameze nk'uruzi, nzahahaubwiza bw'amahanga bumerenk'umugeziwuzuye. Ibyo ni byo muzonka, muzahagatirwa, muzasimbagizwa ku bibero.

13Nk'uko nyina w'umwana ahumurizaumwana we, ni ko nzabahumuriza, muzahumuririzwa i Yerusalemu.”

14Muzabibona kandi muzanezerwa mu mitima, n'amagufwa yanyu azamera nk'ubwatsi bw'uruhira, Uwiteka azerekana imbaraga ze mu bagaragu be, kandi abanzi be azabarakarira.

15Kuko Uwiteka azazana n'umuriro, amagare ye azaba ameze nka serwakira, kugirangouburakari abarakariye abusohoresheumujinya mwinshi, abahanishe ibirimi by'umuriro.

16Kuko Uwiteka azacira abantu bose ho iteka, akabahanishaumurirow'inkota ye, kandi abazicwa n'Uwiteka bazaba ari benshi.

17“Abiyeza bakitegurirakujya mu masambu yabo, batoyeumurongo bakarya inguruben'ikizira n'imbeba, abo bose bazashirira icyarimwe.”Ni ko Uwiteka avuga.

18“Kuko nzi imirimo yabo n'ibyo batekereza, igihe kigiye kuza nzateranya amahanga n'abavuga indimi zitari zimwe, bazaza baboneubwiza bwanjye.

19Kandi nzabashyiramo ikimenyetso, abarokotse nzabatuma mu mahanga, i Tarushishi n'i Puli n'i Ludi mu bafozi b'imiheto, n'i Tubalin'i Yavani mu birwa biri kure, aho batarumva kwamamara kwanjye ntibabone n'icyubahiro cyanjye, maze bazabwiriza amahanga iby'icyubahiro cyanjye.

20Nuko bazazana bene wanyu bose bahetswe ku mafarashi no mu magare no mu ngobyi, no ku nyumbu no ku zindi nyamaswa zihuta baturutse mu mahanga yose, babazanye ho ituro ryo guturaUwiteka i Yerusalemu ku musoziwanjye wera.”Ni ko Uwiteka avuga. “Bimeze nk'uko Abisirayeli bajya bazana amaturo yabo mu nzu y'Uwiteka, bayazanye mu bintu bitunganye.

21Kandi nzakuramobamwe mbagire abatambyi n'Abalewi.”Ni ko Uwiteka avuga.

22“Nk'uko ijuru rishya n'isi nshya nzarema bizahoraho imbere yanjye, ni kourubyaro rwawe n'izina ryawe bizahoraho.”Ni ko Uwiteka avuga.

23“Igihe kizazauhereye mu mboneko z'ukweziukageza mu mboneko z'ukundi, no guheraku isabatoukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.”Ni ko Uwiteka avuga.

24“Nuko bazasohoka bajya kurebaintumbi z'abancumuye, kuko inyo zabo zitazapfa kandi n'umurirontuzime, bazatera abantu bose gushishwa.”