Ezayi 7:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1Ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziyaumwami w'Abayuda, Resiniumwami wa Siriya na Peka mwene Remaliyaumwami w'Abisirayeli baratabaranye, batera i Yerusalemu kuharwanya ntibahashobora.

2Abantu babwiraumuryango wa Dawidi bati “Abasiriya buzuyen'Abefurayimu.”Mazeumutimawa Ahazi n'imitima y'abantu be irahubangana, nk'uko ibiti byo mu kibira bihubanganywa n'umuyaga.

3Uwiteka aherako abwira Yesaya ati “Sohoka nonaha,ujyane n'umwana wawe Sheyariyashubuusanganire Ahazi, murahuriraahoumugende w'amazi y'ikidendezi cyo haruguruugarukira, kiri ku nzira yo ku gisambu cy'umumeshi.

4Mazeumubwire uti ‘Wirindeuhumure, witinya kandi we gukurwaumutiman'uburakari bw'inkazi bwa Resini n'Abasiriya n'ubwa mwene Remaliya, bameze nk'imishimu ibiri y'imuri zicumba,

5kuko Abasiriya n'Abefurayimu na mwene Remaliya bagufitiye imigambi mibi. Bavuze ngo

6nimuze duhagurukedutereu Buyudatubakureumutima, tuhaceicyuho twiyimikire mwene Tabēli abeumwami waho.

7“‘Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora,

8kukoumutwe wa Siriya ari i Damasiko, n'umutwe wa Damasikoukabaari Resini, kandi imyaka mirongo itandatu n'itanu itarashira Abefurayimu bazatagarana, babe batakibaye ishyanga.

9Umutwe wa Efurayimu ni Samariya, kandi uwa Samariya ni mwene Remaliya.
“‘Nimwanga kwemera, niukurintimuzakomera.’”

10Uwiteka yongera kubwira Ahazi ati

11“Saba Uwiteka Imana yawe ikimenyetso,usabeicy'ikuzimucyangwa icyo hejuru mu kirere.”

12Ariko Ahazi aravuga ati “Nta cyo nsaba, singiye kugerageza Uwiteka.”

13Yesaya aravuga ati “Nimwumve yemwe mwa muryango wa Dawidi mwe, murushyaabantu mukabona biboroheye, none murashaka no kurushyaImana yanjye na yo?

14Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari weuzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyaraumwana w'umuhungu amwite izina Imanweli.

15Amata n'ubukini byo bizamutunga kugezaaho azamenyeraubwenge bwo kwanga ibibi agakunda ibyiza,

16kuko uwo mwana ataramenyaubwenge bwo kwanga ibibi ngo akunde ibyiza, igihugu cy'abo bami bombi wazinutswekizatabwa.

17“Wowe n'abantu bawe n'inzu ya so Uwiteka azabateza iminsi mibi itigeze kubahouhereyeumunsi Abefurayimu batanye n'Abayuda:ni ko guterwa n'umwami wa Ashuri.

18“Nuko icyo gihe Uwiteka azahamagaza ikivugirizo isazi zo mu gihugu cyose cy'imigezi ya Egiputa, n'inzuki zo mu gihugu cya Ashuri.

19Bizaza byose byararare mu bikombe no mu masenga yo mu bitare, no ku mahwa yose no mu rwuri hose.

20“Icyo gihe Uwiteka azogoshaumusatsi ku mutwe n'ubwoya bwo ku birenge, abyogosheshe icyuma cy'igitirano, ari cyo mwami wa Ashuri wo hakurya y'uruzi, ndetse kizamaraho n'ubwanwa.

21“Icyo giheumuntu azaragira inka y'iriza n'intama ebyiri.

22Nuko kuko amata azaba ari menshi, azatungwan'amavuta, ndetse abazasigara mu gihugu bose bazatungwan'amavuta n'ubuki.

23“Kandi icyo gihe ahabaga imizabibu igihumbi igura shekeli igihumbi, hose hazamera imifatangwe n'amahwa.

24Uwitwajeumuheton'imyambi ni weuzahagera, kuko igihugu cyose kizaba ari imifatangwe n'amahwa gusa.

25Kandi n'imisozi yahingwaga yose,uzayitinyishwa n'imifatangwe n'amahwa, ahubwo hazabaurwuri rw'inka n'intama.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>