1BukeyeUwiteka arambwira ati “Wende igisate kininiucyandikisheho ikaramu y'umuntu uti ‘Maherishalalihashibazi.’
2Nanjye nzishakira abagabo biringirwa, Uriya w'umutambyi na Zekariya mwene Yeberekiya.”
3Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyaraumwana w'umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo “Mwite Maherishalalihashibazi.
4Kuko uwo mwana ataramenya kuvugaati ‘Data’cyangwa ‘Mama’,ubutunzi bw'i Damasiko n'iminyago y'i Samariya bizajyanwa ho iminyago n'umwami wa Ashuri.”
5Uwiteka arongera arambwira ati
6“Ubwo aba bantu banze amazi ya Shilowa atemba buhoro, bakishimira Resini na mwene Remaliya,
7nuko rero none Uwiteka abateje amazi y'urwo ruzi, amazi menshi afite imbaraga, ari yo mwami wa Ashuri n'icyubahiro cye cyose, azasendera arenge inkombe zose,
8kandi azatemba agere i Buyuda. Azahasendēra ahahītānye agere no mu ijosi ry'umuntu, maze natanda amababa ye, azakwira igihugu cyawe, Imanweli.”
9Nimwiyunge mwa mahanga mwe! Ariko muzavunagurika, kandi namwe abo mu bihugu bya kure nimutegeamatwi mwese, mukenyere! Ariko muzavunagurika. Nuko mukenyere ariko muzavunagurika.
10Mujye inama, ariko izo nama zizapfaubusa; nimuvugan'ijambo ntirizahama: kuko Imana iri kumwe natwe.
11Uwiteka yamfatishijeukubokokwe gukomeye, aranyigisha ambwira yuko ntakwiriye kugendera mu migambi y'ubu bwoko ati
12“Ntimuvugengo ‘Baratugambaniye’, nk'uko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti ‘Baratugambaniye.’Ntimukagireubwoba nk'ubwabo, kandi ntimugatinye.
13Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubahamukamutinya.
14Kandi ni weuzababeraubuturobwera, ariko azabera amazu ya Isirayeli yombi ibuye risitaza n'urutarerugusha, abere n'abaturageb'i Yerusalemu ikigoyi n'umutego.
15Benshi bazamusitaraho bagwe bavunike, bazategwa bafatwe.”
16Bumba Ibihamya, amategekouyafatanishe ikimenyetso mu bigishwa banjye.
17Nuko Uwiteka wimaga amaso ab'inzu ya Yakobo, nzamutegereza murindire.
18Dore jyewe n'abana Uwiteka yampaye, turi abo kuberaAbisirayeli ibimenyetso n'ibitangaza biturukaku Uwiteka Nyiringabo,utuyeku musoziwa Siyoni.
19Kandi nibababwira ngo “Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n'abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby'abazima byabazwa abapfuye?
20Nimusange amategeko y'Imana n'ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n'iryo jambo nta musekeuzabatambikira.
21Ahubwo bazanyura mu gihugu ari abihebe n'abashonji, maze nibasonza bazarakara bavumeumwami wabo n'Imana yabo, bazararama barebe hejuru
22barebe no hasi ku isi, icyo bazabona ni amakuba n'umwijima n'umubabaroumezenk'ubwire, maze bazirukanirwa mu mwijima w'icuraburindi.
23Ariko nta bwire buzabakuuwahoze ariumunyamubabaro. Mu gihe cya kera yateye igisuzuguriroigihugu cya Zebulunin'igihugu cya Nafutali, ariko mu gihe cya nyuma yagiteye icyubahiro ku nzira ikikiye inyanja hakurya ya Yorodani, Galilaya y'abanyamahanga.