1Abantu bagenderaga mu mwijima babonyeumucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy'igicucu cy'urupfu baviriwe n'umucyo.
2Wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo bishimira imbere yawe ibyishimo nk'ibyo mu isarura, nk'iby'abantu bishima bagabanya iminyago.
3Kukoumutwaro bamuhekeshaga n'ingegene bamukubitaga mu bitugu n'inkoni y'uwamutwazaga igitugu, wabivunnyenko kuri wa munsi w'Abamidiyani.
4Ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose n'imyenda igaraguwe mu maraso, bizaba ibyo gutwikwa bibe nk'inkwi zo mu muriro.
5Nukoumwana yatuvukiyeduhaweumwana w'umuhungu,ubutware buzabaku bitugu bye. Azitwa Igitangaza,umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w'amahoro.
6Gutegeka kwe n'amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n'ubwami bwe, bitagira iherezo kugirango bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka,uhereye noneukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoreshaumwete we.
7Uwiteka yatumyeubutumwa kuri Yakobo, bugerakuri Isirayeli.
8Abefurayimu n'abaturageb'i Samariya bose bazabimenya, abo ni bo bavuganaubwibone no kwinangira imitima bati
9“Amatafari yaraguye, ariko tuzubakisha amabuye abaje, imivumu yaratemwe, ariko mu cyimbo cyayo tuzakoresha imyerezi.”
10Icyo ni cyo kizatuma Uwiteka ahagurukiriza abanzi ba Resini guteraEfurayimu, akamuhagurukiriza n'ababisha be.
11Abasiriya bazamuturukaimbere, Abafilisitiya na bo bamuturukeinyuma, bazasamira Isirayeli bamurye. Nyamarauburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwoukubokokwe kuracyabanguye.
12Ariko abantu ntibagarukiyeuwabahannye, kandi ntibashatse Uwiteka Nyiringabo.
13Ni cyo kizatuma Uwiteka acira Isirayeliumutwe n'ikibuno, inkindo n'imiberanya icyarimwe.
14Umugabomukuruw'icyubahiro ni we mutwe, n'umuhanuzi wigisha ibinyoma ni we kibuno.
15Abayobora aba bantu barabayobya, kandi abo bayoboye bararimbuka.
16Bizatuma Uwiteka atishimira abasore babo, ye kubabarira impfubyi zabo n'abapfakazi babo, kukoumuntu wese asuzuguraImana akaba ari inkozi y'ibibi, kandi akanwa kose kavuga ibinyabapfu. Nyamarauburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwoukubokokwe kuracyabanguye.
17Erega gukiranirwa gutwika nk'umuriroutwika imifatangwe n'amahwa, ndetseugakongeza n'ibihuru byo mu ishyamba, bikazingazingwa mu mwotsiutumbagira hejuru nk'ibicu bicuzeumwijima.
18Uburakari bw'Uwiteka Nyiringabo ni bwo butumye igihugu gikongoka abantu bakamera nk'inkwi zicanaumuriro, nta wubabarira mwene se.
19Umuntu azahubuzaibyokurya iburyo bwe ariko agumye asonze, azarya n'iby'ibumosona bwo ye guhaga. Umuntu wese azarya inyama yo ku kubokokwe.
20Manase azarya Efurayimu, Efurayimu na we azarya Manase, kandi bombi bazifatanya batere Yuda. Nyamarauburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwoukubokokwe kuracyabanguye.