Ezek 1:1-28 BYSB2001 - Bible AI

1Mu mwaka wa mirongo itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wa gatanu w'uko kwezi nari mu mbohe ku mugeziKebari, ijuru rirakinguka maze mbona ibyo neretswe n'Imana.

2Ku munsi wa gatanu w'ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe ari imbohe,

3ijambo ry'Uwiteka ryeruriyeku mutambyi Ezekiyeli mwene Buzi, ari mu gihugu cy'Abakaludayaku mugeziwa Kebari, aho ni houkubokok'Uwiteka kwamujeho.

4Maze ngiye kubonambonaumuyagaw'ishuheriujeuturutse ikasikazi, igicu cya rukokoma gishibaguraumurirogikikijwe n'umucyo w'itangaza, kandi hagati y'uwo murirohaturukagaibara nk'iry'umuringa ukūbye.

5Muri wo hagati haturutsemo ishusho y'ibizima bine, kandi uku ni ko byasaga: byari bifite ishusho y'umuntu;

6kandi buri kimwe cyari gifite mu maso hane, buri kimwe cyari gifite n'amababa ane.

7Kandi ibirenge byabyo byari birambije, mu bworo bw'ibirenge byabyo hari hameze nko mu rwara rw'inyana, kandi byarabagiranaga nk'umuringa ukūbye.

8Kandi byari bifite amaboko y'umuntu munsi y'amababa yabyo mu mpande zabyo uko ari enye, uko ari bine ni ko byari bifite mu maso habyo n'amababa yabyo,

9amababa yabyo rimwe ryari rifatanye n'irindi. Ntabwo byahindukiraga bigenda, byose byagendagaumujya umwe.

10Mu maso habyo uko hasaga byari bifite nko mu maso h'umuntu, kandi byose uko ari bine bifite nko mu maso h'intare mu ruhande rw'iburyo, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h'inka mu ruhande rw'ibumoso, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h'igisiga.

11Kandi mu maso habyo n'amababa yabyo hejuru byari bitandukanye, amababa abiri ya buri kimwe yahuragan'ay'ibindi, kandi abiri agatwikira imibiri yabyo.

12Kandi byose byagendagaumujya umwe, ahoumwuka werekeraga ni ho byajyaga, ntabwo byakebukagabigenda.

13Uko ishusho y'ibizima yari imeze, byasaga n'amakara y'umurirowaka nk'uko inkongi zisa,umurirowagurumaniraga hirya no hino hagati y'ibizima. Uwo murirowarakaga cyane kandi muri uwo murirohavagamoumurabyo.

14Ibyo bizima byarirukaga, bigakimirana nk'umurabyourabya.

15Nuko nitegereje ibyo bizima mbonauruzigarumwe ruri ku isi iruhande rw'ibyo bizima, imbere yo mu maso habyo uko ari bine

16Inziga n'imibarizwe yazo uko zari zimeze zasaga n'ibara rya tarushishi, kandi zose uko ari enye zarasaga. Uko zari zimeze n'imibarizwe yazo, byasaga nk'ahouruzigarumwe runyura mu rundi ruziga.

17Iyo zagendaga zagendaga zerekeye mu mpande zazo enye, ntabwo zateshukagainzira zigenda.

18Amagurudumuyazo yageraga hejuru bigateraubwoba, kandi zose uko ari enye amagurudumuyazo yari yuzuwehon'amaso.

19Kandi ibizima iyo byagendaga, inziga na zo zagendaga iruhande rwabyo, kandi iyo ibizima byazamurwaga bikuwe ku isi n'inziga zarazamurwaga.

20Ahoumwuka werekeraga hose ni ho byajyaga, kandi ni houmwuka yashakaga kujya. Inziga zikaba ari ho zizamurirwa iruhande rwabyo, kukoumwuka w'ikizima cyose wari mu nziga.

21Iyo byagendaga na zo zaragendaga, byahagarara zigahagarara, kandi iyo byazamurwaga bikuwe mu isi inziga na zo zazamurirwaga iruhande rwabyo, kukoumwuka w'ikizima cyose wari mu nziga.

22Hejuru y'umutwe w'ikizima hari ikimeze nk'ijuru gisa n'ibirahuri biteyeubwoba, bibambwe hejuru y'imitwe yabyo.

23Munsi y'iryo juru amababa yabyo yari arambuye rimwe ryerekeye irindi, buri kimwe cyari gifite abiri atwikiriyeuruhande rumwe, kandi buri kimwe gifite abiri atwikiriyeurundi ruhande ku mibiri yabyo.

24Kandi ubwo byagendaga numvaga guhorera kw'amababa yabyo ari nko guhorera kw'amazi menshi, nk'ijwi ry'Ishoborabyose,urusakurw'ikiriri rumezenk'urusakurw'ingabo. Iyo byahagararaga byabumbaga amababa yabyo.

25Kandi hejuru y'ikirere cyari hejuru y'imitwe yabyo hari ijwi, nuko byahagarara bikabumba amababa yabyo.

26Kandi hejuru y'ikirere cyari hejuru y'imitwe yabyo hari igisa n'intebe y'ubwami, isa n'ibuye rya safiro, kandi hejuru y'iyo ntebe y'ubwami hariho igisa n'umuntu.

27Uhereye mu rukenyerero rwacyoukerekeza haruguru, mbona hafite ibara nk'iry'umuringa ukūbye,umuriroukizingurijeku mubiriwacyo, kandiuhereye mu rukenyererougasubizahepfo, nabonye hasa n'umurirono mu mpande zacyo harabagirana.

28Ukoumukororombya uba ku gicu ku munsi w'imvura ubaumeze, ni ko kurabagirana kwari kuyigose kwasaga. Ibyo byari igishushanyo cy'ubwiza bw'Uwiteka.
Nuko mbibonye ngwa nubamye, maze numva ijwi ry'uvuga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>