1Nuko Umwuka yongera kunterura anjyana ku irembo ry'inzu y'Uwiteka ryerekeye iburasirazuba. Nuko mbona abantu makumyabiri na batanu ku rugi rw'irembo, maze mbabonamo Yāzaniya mwene Azuri na Pelatiya mwene Benaya, ibikomangoma by'ubwoko.
2Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, abo ni abantu bagambirira ibibi, kandi bakagira abo muri uyu murwa inama mbi
3bavuga bati ‘Mbese igihe cyo kubakaamazu nticyegereje? Uyu murwa ni inkono ivuga, natwe turi inyama.’
4Nuko reroubahanurireibibi mwana w'umuntu,uhanure.”
5Maze Umwuka w'Uwiteka anzaho arambwira, ati “Vuga uti ‘Uwiteka yavuze ngo ibyo ni byo mwavuze mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, kuko nzi ibyo mwibwira.
6Mwakabije kwica abantu banyu muri uyu murwa, inzira zaho muzigwizamo intumbi.’
7“Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Abanyu mwishe mugahirika intumbi muri uyu murwa ni bo nyama, na wo uyu murwa ni wo nkono ivuga, ariko mweho muzawusohorwamo.
8Mwatinye inkota ariko nzabagabiza inkota, byavuzwe n'Umwami Uwiteka.
9Kandi nzawubasohoramo mbatange mu maboko y'abanyamahanga, maze mbashyireho ibihano.
10Muzagushwan'inkota, nzabaciraurubanza ndi mu rugabano rwa Isirayeli, kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka.
11Uyu murwa ntuzababera inkono ivuga, kandi namwe ntimuzabainyama zo muri yo, nzabaciraurubanza ndi mu rugabano rwa Isirayeli, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka
12kuko mutagendeye mu mategeko yanjye ntimusohoze n'amateka yanjye, ahubwo mwakurikije amategeko y'abanyamahanga babakikijeho.’”
13Nuko ngihanura, Pelatiya mwene Benaya aherako arapfa. Maze nikubitahasi nubamye ntera ijwi hejuru nti “Ayii Mwami Uwiteka! Mbeseugiyegutsembaho rwose abasigaye ba Isirayeli?”
14Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
15“Mwana w'umuntu, bene wanyu muva inda imwe n'inzu yose ya Isirayeli, abo bose ni bo abaturageb'i Yerusalemu babwiye bati ‘Nimwimūre Uwiteka, ni twe twahawe iki gihugu houmwandu.’
16“Nuko rerouvugeuti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Ubwo nabimuriyekure mu banyamahanga, nkabatataniriza mu bihugu byose, ariko nzamaraumwanya muto mbabereyeubuturobwera mu bihugu batataniyemo.’
17“Nonehouvugeuti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Nzabakoranya mbavane mu mahanga, kandi mbateranirize hamwe mbakuye mu bihugu aho mwari mwaratataniye, maze mbahe igihugu cya Isirayeli.
18Kandi bazahaza bahakure ibintu byabo bishishana byose, n'ibizira byaho byose.
19Nanjye nzabahaumutimauhuyekandi mbashyiremoumwuka mushya,umutimaw'ibuye nzawukuramu mubiriwabo mbaheumutimaworoshye,
20kugirango bagendere mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayasohoze, na bo bazabaubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.
21Ariko abo bafiteumutimaukurikira ibyabo nangaurunukan'ibizira byabo, iyo nzira yabo mbi nzayibagereka ku mutwe.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
22Maze abakerubi barambura amababa yabo, n'inziga zari iruhande rwabo; kandiubwiza bw'Imana ya Isirayeli buri hejuru yabo.
23Nukoubwiza bw'Uwiteka burazamuka buva mu murwa hagati, buhagarara ku musoziuri mu ruhande rw'iburasirazuba rw'umurwa.
24Maze Umwuka aranterura anjyana mu Bukaludayaku bajyanywe ari imbohe, ndi mu iyerekwa ku bw'Umwuka w'Imana. Maze iyerekwa nabonye riherako rimvaho.
25Nuko mbwira abajyanywe ari imbohe ibyo neretswe n'Uwiteka byose.