Ezek 13:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

2“Mwana w'umuntu,uhanurireabahanuzi ba Isirayeli bahanura, kandiubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yaboubwabo uti

3‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b'abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe.’

4Yewe Isirayeli we, abahanuzi bawe bameze nk'ingunzu zo mu kidaturwa.

5Ntimurakazamuka ngo mujye mu byuho byo mu rugo rw'inzu ya Isirayeli, habe no kubiziba ngo muboneuko muhagarara mu ntambara ku munsi w'Uwiteka.

6Babonye iyerekwa ry'ubusan'ubupfumu bw'ibinyoma, kandi baravuga bati ‘Ni ko Uwiteka avuga.’Nyamara Uwiteka atari we wabatumye, ariko bemeza abantu kwiringira ko ijambo ryabo rizasohora.

7Mbese iyerekwa mwabonye si iry'ubusa,ubupfumu mwavuze si ubw'ibinyoma, ubwo muvugamuti ‘Uwiteka yavuze’, kandi ari nta cyo navuze?”

8Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko mwavuze ibitagiraumumaro, mukabona ibinyoma, nuko dore ndabibasiye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

9Kandiukubokokwanjye kuzibasira abahanuzi babona iyerekwa ritagize icyo rimaze, bagahanura ibinyoma. Ntabwo bazaba mu nama y'ubwoko bwanjye, kandi ntabwo bazandikwa mu gitabo cy'inzu ya Isirayeli, habe no kwinjira mu gihugu cya Isirayeli, namwe muzamenya ko ndi Umwami Uwiteka.

10“Niukuribashutseubwoko bwanjye bavuga ngo ‘Ni amahoro’kandi ari nta yo, kandi iyo hagizeuwubakainkike bayihomesha ishwagara ridakomeye.

11Nukoubwire abayihomesha ishwagara ridakomeye yuko iyo nkike izariduka. Hazagwa imvura y'umurindi, namwe mahindu y'uruburarukomeye muzagwa, mazeumuyagaw'umugaruuyisenye.

12Dore inkike nigwa, ntimuzi ko muzanegurwa ngo mbese guhomamwayihomesheje kwagiye he?”

13Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Nzayisenyeshaumuyagaw'umugarumfiteuburakari, hazagwa imvura y'umurindi bitewe n'umujinya wanjye, kandiuburakari bwanjye bukazebuzatumauruburarukomeye ruyitsembaho.

14Ni ko nzasenya inkike mwahomesheje ishwagara ridakomeye, maze nyigushe hasi bitumeurufatiro rwayo rutwikururwa. Izagwa namwe mutsemberwemo, kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka.

15“Uku ni ko nzasohozauburakari bwanjye ku nkike no ku bayihomesheje ishwagara ridakomeye, kandi nzababwira nti ‘Inkike ntikiriho ndetse n'abayihomye,

16ari bo bahanuzi ba Isirayeli bahanura iby'i Yerusalemu, bakayibonera iyerekwa ry'amahoro kandi ari nta mahoro.’Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

17“Nuko nawe mwana w'umuntu,urebeshe abakobwa b'ubwoko bwawe igitsure, bahanura ibyo bibwiye mu mitima yabo, mazeubahanurireuti

18‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano abo bagore bagegena impigi zo kwambika bose mu bizigira, bakabadodera ibitambaro byo gutwikira imitwe yabo, ukoumuntu areshya wese kugirango bahigeubugingo bwabo! Mbese abantu banjye murahigaubugingo bwabo ngo mubukizeku bwanyu?

19Kandi mwangayishije mu bwoko bwanjye ku bw'ingemu z'amashyi ya sayiri n'intore z'umutsima, kugirango mwiceubugingo butaribukwiriye gupfa, murokoreubugingo butaribukwiriye kurokorwa, mu buryo bushukaubwoko bwanjye butegera amatwi ibinyoma.’”

20Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Dore nibasiye impigi zanyu, izo mutegesha abantu nk'uko nyoni zitegwa. Nzazishikuza ku maboko yanyu maze ndekeubugingo bw'abantu bwigendere, ubwo bugingo bw'abantu mutegank'uko inyoni zitegwa.

21Ibitambaro byanyu na byo nzabishwanyaguza nkureubwoko bwanjye mu maboko yanyu, kandi ntabwo bazongera kuba mu maboko yanyu ngo bahigwe, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.

22“Kuko ibinyoma byanyu ari byo mwatejeumutimaw'ubukiranutsi agahinda, uwo ntateye agahinda, mugakomeza amaboko y'inkozi y'ibibi kugirango idahindukiraikava mu nzira yayo mbi ikabaho,

23ni cyo gituma mutazongera kubonaibyerekanwa by'ubusacyangwa kuragura ibinyoma, kandi nzarokoraubwoko bwanjye mbuvanemu maboko yanyu, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>