1Maze bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baza aho ndi, banyicara imbere.
2Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
3“Mwana w'umuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mitima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza?
4“Nuko rerouvuganenaboubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeliuzanye ibigirwamana bye akabigira no mu mutima, kandi ikibi kimugusha akagishyira imbere ye agasangaumuhanuzi, jye Uwiteka nzamusubizamuri byo nkurikijeumubarew'ibigirwamana bye,
5kugirango ab'inzu ya Isirayeli mbafatane ibiri mu mitima yabo, kuko bose banyimūye babitewe n'ibigirwamana byabo.’
6“Nukoubwire ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugaruke mwimūre ibigirwamana byanyu, mukureamaso yanyu ku bizira byanyu byose.
7“‘Kukoumuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwaumushyitsiuzindukiyemuri bo akanyimūra, akazana n'ibigirwamana bye akabigira no mu mutimawe, kandi agashyira ikibi kimugusha imbere ye agasangaumuhanuzi ngo amumpanurize, jye Uwiteka ni jyeuzamwisubiriza.
8Kandi amaso yanjye nzayahoza kuri uwo muntu, mugireigitangaza n'ikitegerezo n'iciro ry'umuganikandi nzamuca mu bwoko bwanjye, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.
9“‘Umuhanuzi nashukwa akagira ijambo avuga, jye Uwiteka ni jyeuzabaumwishukiye, kandi nzamuramburirahoukubokokwanjye, murimbure ave mu bwoko bwanjye Isirayeli.
10Na bo bazajyana n'ibibi byabo: ibibi by'umuhanuzi bizahwana n'ibibi by'umumpanuriza,
11kugirango inzu ya Isirayeli itazongera kunyoba ngo inyimūre, cyangwa ngo yongere yiyanduze ibicumurobyabo byose, ahubwo babeubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
12Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
13“Mwana w'umuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkakiramburahoukubokokwanjye ngakurahourushingikirizo rw'umutsima, maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu n'amatungo,
14naho cyaba kirimo abo bantu batatu, Nowa, Daniyeli na Yobu, gukiranuka kwabo kwakizaubwabo bugingo gusa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15“Iyo nteje igihugu inyamaswa zikacyangiza kigahinduka amatongo, inyamaswa ntizikunde ko hariugicamo,
16naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa ari abakobwa, ni bo barokoka bonyine ariko igihugu cyabaumusaka. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
17“Cyangwa se icyo gihugu ngiteje inkota nkavuga nti ‘Wa nkota we, nyura mu gihugu’kugirango ntsembeho abantu n'amatungo,
18naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa abakobwa,ubwabo bonyine ni bo barokoka.
19“Cyangwa se nateza icyorezo muri icyo gihugu, nkakibavushirizamo amaraso ku bw'umujinya banteye, nkagicamo abantu n'amatungo,
20naho Nowa na Daniyeli na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora ariumuhungu cyangwaumukobwa, gukiranuka kwabo kwakizaubwabo bugingo gusa.”Ni ko Uwiteka avuga.
21Umwami Uwiteka aravuga ati “Mbese sinarushaho guhanai Yerusalemu ubwo nzahateza ibihano byanjye bikomeye uko ari bine, ari byo inkota n'inzara, n'inyamaswa z'inkazi n'icyorezo, kugirango ngitsembemo abantu n'amatungo?
22Ariko dore hazasigara abarokotse bazayisohorwamo, abahungu n'abakobwa. Dore bazabasanga, namwe muzabona ingeso zabo n'imirimo yabo, mushire agahinda k'ibibi byose nzaba nateye i Yerusalemu.
23Nuko bazabahumurizaubwo muzabona ingeso zabo n'imirimo yabo, ni bwo muzamenya ko ibyo nayikoreye byose ntabikoreyeubusa.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.