1Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2“Mwana w'umuntu, igiti cy'umuzabibu ndetse n'amashami yacyo birusha iki ibindi biti byo mu kibira?
3Mbese hariuwagishakamo ibisate ngo abikoreshe? Cyangwa seumuntu yakibazamo agati ko kumanikaho ikintu?
4Dore bagitaye mu murironk'inkwi,umutwe wacyo n'ikibuno cyacyo birashirira, kandi hagati yacyo na ho harashya. Mbese cyagira icyo kimara?
5Dore kikiriho nta cyo cyamaze, nkanswe ubuumuriroumazekugitwika kigashya. Hari icyo cyamara?”
6Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Ukoumuzabibuumezemu biti byo mu kibira, uwo natanzeho inkwi, ni ko nzatanga abaturageb'i Yerusalemu.
7Kandi nzabarindisha igitsure, nibasohoka bavuye mu murirobazagwa mu wundi, kandi namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzabarindisha igitsure.
8Kandi igihugu nzakigira amatongo kuko bacumuye.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.